Site icon Rugali – Amakuru

Museveni na Uganda nibwo bagiye kubona ko Kagame nta nshuti agira ko kandi agira INZIKA yica

Yanditswe na Rpf Gakwerere

Bantu mwe!!! Abantu bashobora kuba bakibaza ko ari umukino muto hagati ya se n’umuhungu we. Iyi ntambara y’ubutita irashyira mu kumena amaraso maze impande zombi zigwe miswi. Urwangano ruriho ubu rurenze urwariho mu mwaka wa 2000.
Ubu Lucifer, mu butegetsi bwe bw’’igitugu bwo guhindura gahunda, yashyizemo gahunda ikomeye yo gutera amacakubiri muri UPDF (Uganda People’s Defense Force), ingabo za Uganda n’abahima benshi b’ikitegrerezo muri ubwo bwoko. Iyi gahunda yo gusuzugura Perezida Museveni nibyo koko irakataje, yashyizwemo n’amafaranga menshi kandi ikaba igenzurwa bikomeye na DMI y’u Rwanda.

Mwirebere uko iyo ntambara y’ubutita igenda, mu mande zayo zose, Luciferi w’u Rwanda afite ingufu, DMI ifite abantu bahagije ikoresha muri Uganda bashobora gukoreshwa mu gikorwa icyo aricyo cyose bashaka gukora. Uhagarariye CMI (Uganda’ Chieftancy of Military Intelligence) ahora akina umukino mubi w’injangwe n’imbeba.
Mu myaka myinshi ishize, DMI y’u Rwanda yakomeje gufata abaganda bafite inkomoko yabo mu Rwanda, cyane cyane abarangije umwaka wa 6 w’amashuri yisimbuye n’abarangije ikiciro cya mbere cya univerisite, ikabaha amahugurwa y’igihe gito akubiyemo inyigisho za gisirikari n’ibikorwa bya politiki y’ukwezi kumwe. Nyuma yayo mahugurwa, DMI ibandika nk’abakozi bayo bakorera hanze. Iyo basubiye mu baturage babo muri Uganda, DMI ifasha bamwe mu kubona akazi mu myanya ikomeye mu buyobozi bwa Uganda cyangwa mu zindi service zikomeye nk’ikibuga k’indege cya Entebbe, mu mahoteri y’inyenyeri 5 yo muri Uganda, mu mabanki, mu gipolisi n’ahandi, bagakora nka maneko z’u Rwanda.

Muri iyi ntambara y’ubutita, Perezida Museveni ntabwo ahagaze neza ugereranije n’umuhungu we yareze wahisemo kuba umwana w’ikirara. Perezida Museveni azi neza Paul Kagame n’icyo ashobora gukora. Azi neza ko mu mutwe we hakora nk’ah’abasazi, ko iyo yiyemeje ikintu akigeraho uko byagenda kose, ko atajya asubira inyuma.
Amagambo bakuru bacu babwiye Perezida Museveni mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 1990, ntekereza ko n’ubu akimuza mu mutwe akamubuza amahoro. Mu nama yabereye mu nzu ya Perezida Entebbe (Entebbe state house), bararize biginga Museveni ngo ntabahe umwicanyi Paul Kagame nk’umuyobozi wa RPA/RPF, yanze neza kubumva. Na murumuna we General Salim Saleh yarabirwanije cyane.

Ahubwo Perezida Museveni yababwiye mu magambo akomeye ngo hazagire uwibeshya atekereze kumwica. Yahise aha amabwiriza Majoro Steven Ndugute na Col Adam Waswa gukora ibishoboka byose abagabo n’abagore bo mw’ishyaka rya RPA kwemera umwicanyi Paul Kagame; arababwira ngo umutekano we uri mu ntoki zabo, ko ikizamubaho cyose aribo azakibaza . Perezida Museveni ategeka abo bagabo bombi kuyobora urugamba rwa RPA.
After slowly building his clique within the RPA/RPF, we all know how these two officers were eliminated by criminal Paul Kagame.

Amaze gufatisha muri RPA/RPF, tuzi neza uburyo abo basirikari bombi bishwe n’umwicanyi Paul Kagame. Niba ntagikozwe mu guhosha iyi ntambara, uyu mukino w’abayobozi uzarangira hahambwe benshi.We

Yashyizwe mu Kinyarwanda na Ange Uwera

Exit mobile version