(1)Fake conflict bamaze amezi n’amezi bakina na nubu bagikina, bombi bayiziranyeho ko igamije gucurika abaganda kugirango bome inyuma ya M7 aho kumunenga bivuye inyuma ngo banamwangire kongera kwiyamamaza no gutorwa umwaka utaha.
(2)Kagame si ubwambere afashije M7 gutorerwa kuba perezida wa Uganda kuko iteka uko amatora ageze abarutashye bose bavuye Uganda basubirayo kujya gutora no gutorera M7 na NRM ye. Batorera mu bihugu bibiri mu Rda no muri Uganda.
(3)FPR kandi yageze mu Rda ikora recrutement y’abanyarwnda bo mu bwoko bw’abatutsi babaga mu Rda mbere ya 1994 n’abaturutse mu bindi bihugu ibaha fake ID cards za Uganda maze igihe cy’amatora cyagera bakajyana n’abavuye Uganda kujya gutora no gutorera M7.
(4)Biriya by’abanyarwnda kujya Uganda na Kenya bakoresheje indangamuntu y’u Rda gusa, Tanzania na Burundi bo barabyanze kuko batashaka ko Kagame aza kubinjirana mu bihugu byabo yoherezayo abaDMI yitwaje EAC. Ariko M7 we kuko aba byose abiziranyeho na Kagame yarabyemeye.
Biriya mujya mwumva yivugisha ngo arimo arahandura amavunja ni igipindi aba abatera acurika abaturage ba Uganda n’akarere. Kuko ari uhandura amavunja yamwinjiranye mu gihugu cye yahera kugukuraho biriya byo gukoresha indangamuntu y’u Rda ukajya Uganda uko ushatse, mbese akaba nka Tanzania.
Ibyo ntiyabikora kuko akeneye Kagame na FPR n’abambari bayo baba mu Rwanda kujya Uganda kumutora no kumutorera we n’ishyaka rye NRM.Kagame amubikiye iri banga ry’abaturage batorera mu bihugu bibiri bitandukanye byigenga bityo akaba amufiteho ijambo riremereye M7 adashobora kwikura.
Anastase Gasana