Site icon Rugali – Amakuru

Museveni na Kagame babaye aka wa mugani: “indyarya ebyiri ziraranye bucya ntayenze indi !”

Museveni na kagame

Nimuhorane Imana !

Inzara iravugiriza muli iyi mpeshyi irangira. Abanyarwanda bari bayiraye ku ibaba bagomba kuzindukira i Kampala kwishakira kawunga nibihangane cyane !

Koko rero, akoresheje umuzindaro we Nduhungirehe, Kagame aciye iteka ati “ntawe ndeka yambuka batabanje kurekura abakozi banjye bafunzwe !” Nibutse ko abo bafungiye Uganda harimo na René Rutagungira uri muli escadrons de la mort (death squadrons) kimwe n’abo bose ba Appollon Kiririsi wishe Karegeya n’abandi.

http://voiceofcongo.net/wp-content/uploads/2013/08/Kagame_presse_rtm.jpg

Erega mu byasinywe harimo ibigongana : niba Kagame yigomba imfungwa yitwaza ko “Buri gihugu cyiyemeje kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’urundi ruhande bari iwacyo…” (ingingo 1.c), Museveni afite ububasha bwo kugumana ba ruharwa nka René Rutagungira kuko ingingo 1.c ikomeza ivuga ko abaturage b’urundi ruhande bagomba kuba “batuye cyangwa banyura ku butaka bw’icyo gihugu, mu buryo bwemewe n’amategeko yacyo.

Dutegereze turebe iby’aba bashumba, ngo “indyarya ebyiri ziraranye bucya ntayenze indi !”

Dr Biruka, 23/08/2019

Exit mobile version