Ingufu nyinshi zashyizwe mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kampala
Nyuma y’amakenga y’uko amatora yo muri Uganda ateganyijwe muri Gashyantare muri uyu mwaka ashobora kuzabamo imvururu zikomeye, ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cyo muri iki gihugu bwashyize ahagaragara gahunda ikaze y’umutekano mu mujyi wa Kampala mu rwego rwo kuburizamo umugambi wateguwe n’abo bise inyeshyamba za Dr Besigye.
Ibi ngo byaba byaturutse ku magambo Kizza Besigye umwe mu batavuga rumwe na Museveni aherutse gutangaza avuga ko nta mikino izongera kuba mu matora yo muri Uganda nkuko byagiye bigenda mu matora yatambutse.
Yagize ati : Twatsinze igitego mu matora ashize ariko umusifuzi (Komisiyo y’amatora) yagiye iyatesha agaciro . Ariko ubu nitwongera gutsinda igitego bakagitesha agaciro ntabwo tuzava mu kibuga , tuzavamo dusohokanyemo n’umusifuzi (komisiyo y’amatora) kubera ko ibintu bitakiri nka mbere, nta mikino izongera kubaho.
Dr Kizza Besigye yakomeje avuga ko gushinga umutwe w’urubyiruko witwa ingufu 10 (Power-10) muri buri kagari ari mu rwego rwo gutegura no kurinda amajwi mu matora y’uyu mwaka.
Aya magambo ya Besigye yatumye Gen Wamala avuga ko Besigye arimo gutegura umutwe w’inyeshyamba mu matora yimirijwe imbere.
Umuvugizi w’igisirikare muri Uganada Lt Col Paddy Ankunda yavuze ko inzego z’umutekano zizahangana bikomeye n’umuntu wese uzashora abaturage mu mvururu, yongeraho ko nta mbabazi kuri iyo ngingo. Hateguwe gahunda idasanzwe mu by’umutekano
Amakuru ava mu nzego zo hejuru z’umutekano muri Uganda aravuga ko zateguye umugambi uhamye wo kuzarinda igihugu ku bantu bateguye imvururu, aho bavuga ko bamenye ko izi mvururu zizatangirira mu mujyi wa Kampala. Igisirikare kiravuga ko umutekano mu mujyi wa Kampala uzaba uri mu maboko y’igisirikare ubwacyo. Umutwe usanzwe ukorera mu misozi nawo uzaba wamanutse mu mujyi
Umutwe w’ingabo zisanzwe ziba mu misozi zitabajwe mu gucunga umutekano wa Papa ubwo yari yasuye Uganda mu Ugushyingo umwaka ushize, biteganyijwe ko bagiye kuzanwa mu mujyi wa Kampala mu rwego rwo kurinda ahantu hakomeye nko muri za Minisiteri, Inteko Ishinga Amategeko, ku masitade, mu mahuriro y’imihanda n’ahandi hantu hatandukanye hahurira abantu benshi no mu masoko ya kijyambere.
Uyu mutwe ukaba waragiye uhabwa amahugurwa yihariye mu gucunga umutekano no guhangana n’abashaka gutera ubwoba abatuye mu mijyi.
Muri uyu mugambi wo gukaza umutekano mu mijyi, Umutwe wa Polisi ushinzwe kurwanya iterabwoba wo uzaba ugenzura abantu bashobora kwiturikirizaho ibisasu. Umutwe wa gisirikare ushinzwe umutekano wagejewe ahantu hakomeye muri Kampala
Igisirikare gishinzwe umutekano (Military police) ubu cyagejejwe ahantu hagiye hakomye mu mujyi rwagati wa Kampala nka Bwaise, Makindye, Kasubi, Mukono, Nateete no ku muhanda munini ugana Entebbe ahaherereye ikibuga k’indege n’ibiro by’umukuru w’igihugu.
Kugeza ubu kubera gutinya ko uyu mutwe wa Besigye witwa P-10 ushobora kuzateza imvururu mu matora, ubu bamwe mu bayobzoi b’uyu mutwe amazina yabo yatangiye gushyirwa ahagaragara ngo bakurikiranwe hakiri kare.
Dr Besigye na Amama Mbabazi bashinjwa kuba barahurije hamwe imbaraga kugira ngo bakore umutwe uzateza imvururu mu gihugu mu gihe cy’amatora.