Site icon Rugali – Amakuru

Museveni atubere urugero maze iyi ndamutso ariyo tuzajya dukoresha turamutsa INTORE

Nongeye kureba amashusho ubwo Paul Kagame yari yagiye Uganda kubonana na Museveni ariko uburyo Museveni yasuhuje Kagame n’uburyo yamusezeyeho biteye kwibaza byinshi ariko njye icyo nakuyemo nuko Perezida wacu Paul Kagame amaze kuba nk’umuntu abaturanyi batifuza kuramutsa kubera amabi akorera akarere!

Gusa icyo nakuyemo nawe ubyirebere Museveni nasezera kuri Kagame, nuko iyi ariyo ndamutsa twese barwanya Kagame nako bashaka impinduka nziza mu gihugu cyacu, twagobye kwimenyereza ubu buryo Museveni yasezeyeho Kagame ndetse tukanayikoresha turamutsa INTORE zose tuzi ko zoherejwe hanze kuroga abanyarwanda batavuga rumwe na Kagame.

Hari umuntu watwandikiye atubwira uburyo ngo hari uburozi butangwa mu ndamukanyo uyu muntu yatubwiye ibintu natwe byaduteye ubwoba. Ngo hari uburozi INTORE zifite kuburyo bambika akantu ikiganza aka kantu kaba gasa n’umubiri w’umuntu ndetse n’ikiganza kuburyo iyo umuramukije abugusiga ariko we butamugezeho. Gusa umuntu akaba yakwibaza niba Museveni aricyo cyaba cyaramuteye umubwoba bwo gukora mu biganza bya Museveni. Ababa bafite amakuru arambuye kuri ubu burozi basiga abantu yazatubwira maze tukabisangiza n’abandi banyarwanda.

Exit mobile version