Nyiramwiza waciriwe ukuboko muri Uganda yavuze ku iyicarubozo rikomeje gukorerwa Abanyarwanda. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Mutarama 2020 Leta y’u Rwanda yakiriye umunyarwandakazi witwa Nyiramwiza Pascaline ufite imyaka 25 wakorewe iyicarubozo agatemwa akaboko kagacika ndetse agatemwa no mu mutwe ubwo yari mu gihugu cya Uganda.
Nyiramwiza avuga ko yageze mu gihugu cya Uganda ahitwa Kasese mu mwaka wa 2016 ashakana n’umugande witwa Musinguzi Moses babyarana umwana ubu ufite umwaka umwe.
Mu ijoro rya tariki ya 24 Ukuboza 2019 uyu mugabo we yaje gutaha yarakaye cyane atema uyu mugore we (Nyiramwiza Pascaline) amuca akaboko ndetse anamutema mu mutwe no mu gatuza.
Nyiramwiza yavuze ko umugabo we yamutemye amubwira ko ashatse yamwica nk’uko abandi banyarwanda bari muri iki gihugu barimo kwicwa n’abanya-Uganda.
Yagize ati “Hari mu ijoro rya tariki ya 24 Ukuboza rishyira tariki ya 25 Ukuboza. Nari niriranywe n’umugabo wanjye aho twari twatemebereye ariko njye kuko nari mfite umwana muto nabonye bwije ndataha. Umugabo yaje gutaha ari nijoro yarakaye atongana cyane, antemesha umuhoro anca akaboko akandi aragakomeretsa ndetse anantema mu mutwe no mu gatuza.”
Nyiramwiza akomeza avuga ko amaze gukorerwa iryo yicarubozo yatabaje abaturanyi ndetse n’abayobozi baramwihorera.
Yavuze ko atari we munyarwanda wenyine wakorewe iyicarubozo muri iki gihugu cya Uganda, ahubwo ngo buri munyarwanda washakanye n’umunya-Uganda akorerwa iyicarubozo leta ya Uganda ntigire icyo ikora.
Ati “Umugabo wanjye akimara kuntema natabaje inzego z’ubuyobozi muri leta ya Uganda ndetse n’abaturanyi baranyihorera ntibagira icyo bamfasha yaba ubutabera cyangwa ubuvuzi. Sinjye njyenyine kuko umunyarwanda wese uri muri kiriya gihugu washakanye n’umunya-Uganda ahohoterwa n’uwo bashakanye leta ntigire icyo ikora.”
Nyiramwiza yavuze ko amaze kubona ko nta kivurira afite muri icyo gihugu kandi akomeza kuremba kubera ibikomere, yashatse uko yava muri icyo gihugu agaruka mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Mutarama 2020 nibwo yageze mu Rwanda ahingukira mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi.
Yashimiye leta y’u Rwanda uburyo yamwakiriye akimara kugera mu Rwanda, akitabwaho ubu akaba arimo guhabwa ubuvuzi mu bitaro bya Byumba.
Yagize ati “Ndashimira leta y’u Rwanda uko yanyakiriye. Nkimara kugera mu Rwanda abayobozi batandukanye baje kundeba basanga meze nabi babanza kunjyana mu kigo nderabuzima cya Rubaya, mpageze bahita batumiza ingobyi y’abarwayi iza kuntwara ku bitaro bikuru bya Byumba aho ndimo kwitabwaho n’abaganga.”
Nyiramwiza yaboneyeho gukangurira abanyarwanda kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda kuko umunyarwanda wese uriyo atishimiwe.
Ni kenshi abanyarwanda bava mu gihugu cya Uganda bavuga ko bakorerwa iyicarubozo nyamara leta y’iki gihugu ntigire icyo ibikoraho.
U Rwanda na Uganda byasinye amasezera y’ubufatanye umwaka ushize agamije guhagarika ibikorwa birimo iryo yicarubozo rikorerwa abanyarwanda ariko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Uganda yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo yasinyiye.
Source: Igihe.com