Site icon Rugali – Amakuru

Museveni arahuze mu guhangana na Coronavirus naho Kagame we ababajwe n’amavunja ye bakomeje guhandura!

Urwishe ya nka! CMI yongeye gushimutira Umunyarwanda i Kampala.

Mu gihe ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda benshi bibwiraga ko bigiye gukemuka, bishobora kuzamo kidobya nyuma y’uko bimwe mu bikorwa u Rwanda rwakomeje gushinja umuturanyi warwo bitigeze bihagarara.

Hari hashize imyaka ibiri, u Rwanda na Uganda biri mu biganiro, biri kugirwamo uruhare n’abahuza ari bo Perezida wa Angola n’uwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni ibiganiro byatangiye nyuma y’imyaka igera kuri ibiri u Rwanda rugaragaza uburyo abaturage barwo bahohoterwa iyo bageze muri Uganda.

Usibye iyicarubozo ryageze aho rituma u Rwanda rusaba abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda, bamwe bavutswaga ibyabo, ndetse ibyo byose bikagirwamo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, RUD Urunana na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Nyuma y’uko Uganda yaherukaga guhabwa ukwezi kumwe ko kugenzura ibirego byose ikabifataho umwanzuro wa nyuma, abantu benshi bibwiraga ko ibibazo bigiye kubona ibisubizo, ariko bisa n’aho igihe kitaragera.

Ibi bishingiye aho Urwego rushinzwe ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, rwataye muri yombi Umunyarwanda witwa Ronald Mutarindwa, wari umaze imyaka ibiri n’igice muri Uganda.

Nk’uko umuvandimwe we abisobanura, Mutarindwa ngo yafashwe ku wa 21 Werurwe 2020 aho yari kunywa icyayi muri Café Javas i Lugogo.

Mutarindwa yakoze mu bigo bitandukanye mu Rwanda harimo Sosiyete y’itumanaho ya MTN, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), akaba ari n’umunyamuryango w’’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari mu Rwanda (iCPAR), dore ko ari umubaruramari.

Amaze gukora muri ibi bigo, yatangiye kwikorera ariko nyuma aza kwerekeza i Kampala gukomeza gushaka ubuzima, ariko ajyayo mu gihe u Rwanda rwari rutarabwira abaturage barwo guhagarika kujya muri iki gihugu.

Umuvandimwe we yagize ati “Kuva icyo gihe yabaga i Kampala, aho yari acumbitse, ku wa Gatandatu tariki 21 nibwo yagiye mu Mujyi gushaka ibyo agura nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kwaduka abantu batangiye kugura ibintu, kubera ko ari umuntu wakundaga kunywa icyayi, yagiye kuri restaurant hashize akanya haza CMI bamubwira ko bashaka kuvugana nawe, batangiye kumukubita barangije bamutwara kuri CMI i Kampala.”

Uyu muvandimwe yavuze ko nk’umuryango batigeze bamenya ibyabaye kuri Mutarindwa, gusa bakomeje kugerageza nimero ye bumva itariho ari nabwo batangiraga kugira impungenge.

Yavuze ko abavandimwe baba i Kampala, batangiye kumushakisha mu Mujyi wa Kampala ngo barebe ko hari abamwishe ariko ntibamuca iryera.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25, CMI ngo yafashe Mutarindwa imushyira mu modoka imujyana aho yari acumbitse, basaka inzu abamo ariko ntibagira icyo babonamo, nyuma bongera kumusubiza aho afungiye.

Yavuze ko abafunze Mutarindwa baje kumwemerera kuvugana n’abavadimwe be, ababwira uko yafashwe.

Yagize ati “Kugeza ubu ntibaravuga icyo bamushinja kuko nibwo bakimufata, gusa dufite impungege ku buzima bwe kuko asanzwe arwara indwara ya diabetes n’umuvuduko w’amaraso, urumva ko batangiye kumuhohotera ashobora no gupfa.”

Uyu muvandimwe wa Mutarindwa yavuze ko bibabaje kuba harabaye inama i Gatuna igahuza abakuru b’ibihugu byombi, Uganda ikemera ko igiye guhagarika ibikorwa bibangamira abanyarwanda ariko ikaba ikomeje kutabyubahiriza.

Barasaba ko niba hari icyo ashinjwa yagezwa mu nkiko cyangwa akagarurwa mu Rwanda.

Ibikorwa bya Uganda nta cyizere bitanga

Uganda ifashe Mutarindwa mu gihe mu nama ya Gatuna, yahawe igihe cyo kurekura abanyarwanda yafashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse igakora iperereza ku bikorwa by’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

Mu kiganiro IGIHE iheruka kugirana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kubera COVID-19, Uganda yahawe igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna.

Umusesenguzi ku bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari, Albert Rudatsimburwa, avuga ko iyi myitwarire ya Uganda, bigaragara ko niyo wahiya imyaka 100, isa nk’idashoboye gukemura ibibazo ifite.

Yagize ati “Kuba ibyo abayobozi bari barihaye byari bitaranakemuka, ibi bitweretse ibindi, icyo bivuze ni uko hari abantu muri Uganda badashyigikiye ibi biganiro, ibi kandi ntabwo babikora badashyigikiwe n’abantu bakomeye, biragaragaza ko ibi biganiro ntacyo bibabwiye.”

“Ibi biratanga isura mbi ndetse n’icyizere umuntu yari yaratangiye kubashyiraho kikagabanuka. Muri iki gihe cyose cyashyizweho urabona ko ntacyo turabona, murabizi ko u Rwanda rwari rwahaye igihe Uganda ariko ntacyo birimo gutanga, ni nko kubwira u Rwanda ngo niyo mwaduha indi myaka 100 ntacyo twakoramo.”

Uyu ni umwe mu magana y’abanyarwanda bamaze gufatirwa muri Uganda bagafungwa, nyamara abenshi ntibagiye bamenyeshwa ibyo baregwa, ahubwo bakaorerwa iyicarubobo, nyuma bakazajugunywa ku mipaka ari intere.

Mu biganiro bikomeje by’u Rwanda na Uganda, ibihugu byombi biheruka kwemeranya kurekura abantu bafunzwe ku mpande zombi, aho Uganda iheruka kurekura no kohereza mu Rwanda abaturage 15, barimo abantu 13 bakuweho ibirego na babiri birukanwe muri icyo gihugu, barimu mutwe wa RUD Urunana wagabye igitero mu Kinigi, mu mwaka ushize.

Ubwo bamwe mu banyarwanda barekurwaga, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga y’u Rwanda, mu itangazo yashyize ahagaragara yashimiye Uganda, ivuga ko u Rwanda narwo rwahagaritse ikurikiranacyaha ku banya-Uganda 17 rukanarekura abandi batatu barangije ibihano byabo.

U Rwanda ariko rwibukije Uganda ko hakiri ibibazo byihutirwa impande zombi zemeranyijweho mu nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola iheruka yabereye i Kigali.

Icya mbere ni ‘ugukurikirana ibikorwa n’ikusanywa ry’inkunga ihabwa imitwe yo guhungabanya u Rwanda bikorwa n’abarimo; Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, byose ababiri inyuma ni ubuyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC, binyuze mu muryango utari uwa leta Self-Worth Initiative.

Ntawe uzi uko Mutarindwa azafatwa, gusa impungenge ni uko ashobora kumera nk’abandi bahohotewe imyaka n’imyaniko.

Igihe.com

 

 

Exit mobile version