Uganda yashyikirije u Rwanda abaturage 15 barimo babiri biyemereye ko bari mu bagabye ibitero mu Kinigi.
Ahagana saa cyenda z’ijoro kuri uyu wa Gatatu, nibwo Abanyarwanda 13 bamaze igihe bafungiwe muri Uganda binjiye ku mupaka wa Kagitumba, bari kumwe n’abandi babiri bemeye ko bari mu bagabye ibitero mu Kinigi mu mwaka ushize.
Uruhande rwa Uganda rwari ruhagarariwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Minisiteri y’umutekano, Mwesigye Marcellino, ari na we wabashyikirijwe urwego rw’abinjira n’abasohoka rw’u Rwanda.
Yavuze ko muri abo 15 bashyikirijwe u Rwanda, barimo abantu 13 barekuwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri banashyikirzwa ambasade y’u Rwanda, mu buryo buheruka kwemeranywaho n’abayobozi b’ibihugu byombi, ko Uganda igomba kurekura Abanyarwanda bafunzwe binyuranyije n’amategeko.
Yakomeje ati “Bamwe muri aba bantu bari bafite ibirego bijyanye n’umutekano ariko leta ya Uganda yabikuyeho, abandi bari bakurikiranyweho ibyaha byo kwinjira mu gihugu nta byangombwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru, abantu 13 barekuwe, ariko mu nkiko zacu harimo abantu babiri bakurikiranwe n’inkiko zibifitiye ububasha, ariko bagombaga kwirukanwa mu gihugu. Muri rusange twazanye abantu 15.”
Munezero Daniel wari mu bafungiwe muri Uganda, avuka mu Karere ka Nyagatare ariko yari atuye mu Karere ka Kicukiro. Avuga ko yakundaga kujya muri Uganda kuko afite murumuna we wigayo, yajyaga kumusura akagaruka mu Rwanda.
Yatawe muri yombi ubwo yari yagiye gushaka ibyangombwa muri Uganda kuko yabayeyo, ajya kubishakira kuri Interpol ya Uganda.
Yakomeje ati “Mpageze barambwira ngo njye kuzana igipapuro cya ambasade yacu y’abanyarwanda, cyerekana ko banzi, barakinyandikira, ndakibashyira , ngezeyo impapuro barazifatanya, ako kanya umuntu wari uzifashe arambwira ngo nimbe nicaye gato, hahita haza abagabo nka batatu bambaye gisivili, bambwira ngo haguruka, izo nyandiko zihereze abo bagabo batatu, ahita ambwira ngo genda baguhe icyangombwa cyawe urakibona nta kibazo.”
Ngo yumvaga ari ibisanzwe, arabakurikira, bageze imbere abona aguye mu bantu barenga 10, haparitse imodoka y’umweru.
Yakomeje ati “Banyegereza ku modoka, bayifunguye ndebyemo imbere mbonamo imbunda. Nsa nk’uwikangamo ukuntu, mugenzi we ahita abwira undi ngo zana amapingu, bahita banyambika amapingu, baranjyana.”
Ntabwo yigeze amenyeshwa ibyo aregwa, ahubwo ngo bamwambitse ingofero mu maso bamwinjiza ahantu atazi, bamukuzamo inkweto, bamukoresha inyandikomvugo.
Yakomeje ati “Bumaze kwira bahita bamanura ahantu mu kazu karimo ubwiherero, harimo icyuma, banyambika amapingu banzirika kuri cya cyuma kiri mu bwiherero. Iminsi yose namazemo aho nari nziritse amapingu ndi no kuri icyo cyuma cyo mu bwiherero.”
Kubera kutinyagambura, ngo imbavu zageze aho ziribwa, maze kubera gupfukama hasi mu ivi hazamo igisebe.
Yakomeje ati “Mu gitondo bakajya baza bagakuraho ukuboko kumwe bagasigaho ukundi kuri icyo cyuma, byagera nijoro bakongera bakaza bagashyiraho amaboko abiri bagakanda.”
Muri icyo gihe cyose yari atarabona hanze, nyamara hejuru y’iryo yicarubozo bakamwohereza kubakoropera ubwiherero, akagenda acumbagira, yabirangiza agasubira kuvmapingu.
Ati “Narababaye mu buryo bushoboka, narababaye, umubiri uragenda uramenyera ku buryo nageze aho nanjye ubwanjye ndiyeza ndavuga ngo niba ari n’urupfu nari ntegereje, Mana unyeze ngende meze neza, nta kibazo mfite.”
Avuga ko nyuma yo kurekurwa, n’ubu atariyumvisha ko ari mu buzima, ku buryo agifite ihungabana ry’ubuzima yanyuzemo muri Uganda. Yashimiye Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga kugira ngo barekuwe.
Mu barekuwe kandi harimo abagabo uko ari babiri, Sous Lieutenant Selemani Kabayija na Private Fidèle Nzabonimpa, biyemeye ko binjiye mu mutwe wa RUD Urunana, ndetse ko bari mu bagabye igitero mu Kinigi umwaka ushize, nyuma bakaza guhungira mu gihugu cya Uganda.
Igitero cyo mu Kinigi cyagabwe n’umutwe wa RUD Urunana ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 3 na 4 Ukwakira 2019, gihitana abaturage 14, inzego z’umutekano z’u Rwanda zica 19 mu bakigabye.
Ku wa Mbere nibwo urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwakuye ibirego kuri abo bagabo babiri kugira ngo boherezwe mu Rwanda, aho baregwaga gutunga imbunda, “aho bafatiwe na UPDF ku mupaka wa Uganda bafite imbunda”, nyuma y’igitero cyari kimaze kugabwa mu Kinigi.
Mu nama yahuje u Rwanda na Uganda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko Uganda ikwiye gutandukana n’ibikorwa byo gufasha abagamije gutera u Rwanda.
Yavuze ko Capt Nshimiye uzwi nka ‘Gavana’ wayoboye ibitero byo mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2019, akomeje kurengerwa n’inzego z’umutekano za Uganda, agafatanya n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Philemon Mateke.
Yakomeje ati “Akomeje kujya mu nkambi wa Kyangwali aho abarwanyi bamwe n’imiryango yabo baba. Akunda kujya i Kisoro gusura umugore we cyangwa guhura na Minisitiri Mateke, akamuha amabwiriza.”
“Nicyo kimwe na Nzabonimana Fidele, Kabayiza Seleman na Mugwaneza Eric ba RUD Urunana bagize uruhare mu bwicanyi byo mu Kinigi bagahungira ku buyobozi bwa Uganda mu Ukwakira 2019, bacungiwe umutekano n’inzego z’umutekano za Uganda ngo batazagezwa imbere y’ubutabera mu Rwanda.”
Nyuma y’uko Uganda ibohereje mu Rwanda, byitezwe ko bashobora kugezwa imbere y’ubutabera kimwe na bagenzi babo bafatiwe muri icyo gitero.