Site icon Rugali – Amakuru

Museveni akomeje kwerekana ko atari umushumba utukana nkawa munyagitugu utuye muri Village Urugwiro!

Ibibazo bya Uganda n’u Rwanda mubiturekere, ntacyo bimaze kwirirwa tubivugira ku maradiyo -Perezida Museveni. Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni avuga ko kuri ubu ashishikajwe n’ibibazo by’imipaka biri hagati ya Uganda n’u Rwanda akaba yaranatangiye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Perezida Pal Kagame.

Ibi perezida Museveni yabivugiye mu Karere ka Kabale aho yari mu rugendo rwo gusura abaturage aho yabajijwe ku Rwanda akavuga ko ikibazo cy’imipaka cyatangiye kuganirwaho ku mpande zombi.

« Vuba aha twahuye n’umuyobozi w’u Rwanda muri Angola, tuvugana kuri iki kibazo, ibibazo bya Uganda n’u Rwanda mubiturekere. Ibiganiro bizakomeza kugeza igihe bikemukiye, ntacyo bimaze kwirirwa tubivugira ku maradiyo ariko iby’ingenzi ni uko ibibazo by’imipaka bizakemuka. » perezida Museveni akomeza avuga intambwe imaze guterwa.

« Ibi bibazo byanjyanye muri Angola guhura na Perezida Kagame n’abandi bayobozi , gusa sindi bubabwire ibyo twaganiriye. »

Ibiganiro biheruka guhuza abakuru b’Ibihugu bya RDC, Uganda, Rwanda na Angola i Luanda muri Angola byasize byanzuye ko u Rwanda na Uganda bigomba guhuzwa mu biganiro na RDC na Agola ku bibazo ibihugu bombi bifitanye.


Perezida Museveni yanze gutangaza ibyavuye mu biganiro by’i Luanda

U Rwanda rumaze amezi hafi 5 rugiriye inama Abanyarwanda yo kutajya muri Uganda kubera ibibazo by’umutekano wabo utifashe neza iyo bagezeyo nyuma y’abatari bake bafatiweyo bagafungwa abandi bakirukanwayo mu buryo budasobanutse.

Usibye Abanyarwanda batajya muri Uganda n’umupaka wa Gatuna wacagaho ibicuruzwa byinshi byaturukaga Uganda bije mu Rwanda wigeze gufungwa uri gusanwa ku ruhande rw’u Rwanda Uganda ibifata nkaho ari ukuwufunga.

Ibibazo bya politki hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kumara imyaka hafi itatu aho ibihugu byombi bitarebana neza u Rwanda rushinja Uganda gushyigikira imwe mu mitwe irurwanya irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR yiganjemo abasize bateguye banashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsimu 1994.

Source: Rwandanziza.rw

Exit mobile version