Abicanyi bishe IP Kirumira nizindi nzirakarengane muri Uganda barazwi. Uburyo bishe Kirumira n’abandi nka Kaweesi muri Uganda na Adolfe Nshimirimana mu Burundi ndetse n’intwaro bakoresha byose ni bimwe. Ko aba bicanyi basa nkabahitanye abantu benshi mu Burundi barimo na Bikomagu niki abarundi bakoze ngo bikize abicanyi nkaba bakomeje kwica uwo bashatse muri Uganda?
Niba Museveni atariwe uri kubica akaba ashaka kubihagarika, niyisunge Nkurunziza amubaze uko yabigenje ngo yikize abicanyi DMI ya Kagame. Nyuma yo gukubitwa inshuro na Nkurunziza ubu Kagame yiyemeje gukorera umukambwe Museveni ibyo yakoreye Habyarimana.
Abasenga musengere abavindimwe bacu b’abaganda n’igihugu cyabo Uganda kuko aho bageze bimeze nkibyiwacu mbere yuko bahanura indege ya Perezida Habyarimana muri 1994. Ngaho namwe nimwibaze iyo ririya sasu ryishe umushoferi wa Bobi Wine riba ariwe ryishe? Ubu Uganda umuriro uba uri kwaka. Museveni rero afite inyungu zo kuzakora ibishoboka byose Bobi Wine arindwe bikomeye umunsi azaba yagarutse mu gihugu kuko abanzi ba Museveni bashobora no kumwica maze bakabimugerekaho ubundi umuriro Uganda ukaka kuburyo arebye nabi uyu muriro nawe wamutwika nibye byose.