“Iriya nterahamwe mwita Bishop Phocas Nikwigize, twamukaniye urumukwiye hanyuma amayiti ye tuyajugunya muri Lac Vert.”
Ayo magambo ateye agahinda yavuzwe na jenerali Fred Ibingira. Yari yagiye muri paruwasi ya Cyeza (diyosezi ya Kabgayi) gusura padiri Eliyasi Kiwanukaukomoka i Bugande. Uwahoze ari Fratiri Gérard Rubayiza na we yari ahari, mu biruhuko. Ni uko rero mu gihe baganiraga bafata ka borosheti basoma n’akayoga, Afande Ibingira yavuze byinshi ku ntambara zinyuranye yarwanye kuva mu buto bwe, ashaka kwerekana ukuntu ari intwari cyane, ko kandi yagize uruhare rukomeye mu gutuma FPR igera ku ntsinzi no kuba igihagaze neza mu kibuga kugera na n’ubu ! Abamwumvaga baje gutega amatwi ku buryo budasanzwe atangiye kubabwira uko “Bishop wa Ruhengeri yishwe urw’agashinyaguro”. Amajwi y’icyo kiganiro yashoboye gufatwa kuri kaseti (cassette-audio), iyo na yo iriho kandi ishyinguye neza.
I. Dore uko byagenze:
Mu w’1994, Musenyeri Phocas Nikwigize yahungiye kuri Goma hamwe n’abakristu n’abapadiri hafi ya bose ba diyosezi ya Ruhengeri.Yari acumbitse mu nzu ya Musenyeri NGABU (Evêché) wayoboraga Diyosezi ya Goma ariko agakomeza kwita ku bakristu be bari mu nkambi. Yafashe icyemezo cyo gutahukana n’izindi mpunzi ubwo FPR yari itangiye gahunda yo gusenya inkambi z’impunzi z’Abahutu muri Kongo, ku ngufu za gisirikari. Musenyeri Phocas yavuye i Goma mu modoka ye ya Mercedes, yari itwawe n’umupadiri w’umutaliyani witwa Lucchetta. Yari yabanje kwizezwa ko umutekano we urinzwe kuko bamuhaye umusirikari w’umwofisiye uzwi cyane muri kariya karere ku izina rya JEF ngo abe ari we umuherekeza,hatagira abamuhohotera mu nzira, ntibakamenye ahubwo ko iyo kabutindi JEF ari we wari ugenewe kumuterera mu maboko ya rubamba!Bageze kuri Gasutamo (Goma-Gisenyi), nibwo abasirikari ba FPR bahubuje uwo mupadiri w’umutaliyani mu modoka, barayitwara, na Musenyeri Phocas baramugumana . Hari ku italiki ya 26.11.1996.Yanyerejwe ubwo, ntawongeye kumuca iryera. JEF ubu ni umusirikari ukorera mu karere ka Masisi.
Musenyeri Phocas Nikwigize aratanga amasakaramentu mu nkambi i Goma. Yitangiye intama Imana yamushinze kugera ku munota wa nyuma.
Nk’uko Fred Ibingira yakomeje abivuga, muri uwo mugoroba wari wabaye nk’uwo kwishimira intsinzi aho kuri paruwasi ya Cyeza,Musenyeri Phocas amaze gufatwa bamujyanye ahantu habugenewe, hazigamirwa abahoze ari ibihangange bo ku ngoma z’Abahutu. Ni uko ngo “abana” (Kadogo)bakajya “bamugemurira” mu gitondo, saa sita na nijoro. Abo bana ni bo bamucuje imyambaro ye, bamuterera ku ngoyi aboheye amaboko inyuma, bamukiniraho uko bashoboye; bakamugaburira amakofi, inshyi n’imigeri. Inyota n’inzara byamwica, bakamuhatira gushakishiriza mu kadobo karimo umwanda we! Baje kujya bamukeba ibice bimwe by’umubiri kugirango ababare, yishyure ibyo interahamwe zakoze guhera muri 1959! Baje kumukuramo amaso yombi, amara iminsi agongera, nyuma baza kumukeba ubugabo, ahita ahwera. Yababajwe iminsi irenga 30 mbere yo kunogoka. Bamuhambiriye mu kintu kimeze nk’umufuka bongeramo n’amabuye aremereye. Bamutereye mu modoka ya gisirikari bajya kumuta mu Kiyaga cya Lac Vert kiri i Goma ngo kugirango amaraso ye atazatera umwaku Urwanda rushya! Umwe mu bari bateze amatwi jenerali Ibingira yamubajije icyo bahoye Musenyeri Phocas, arasubiza ngo: “sinzi ibyo uwo mujinga yirirwaga avuga iyo mu nkambi, akanabyandika…”.
Tubibutse ko mu bihugu byinshi byo ku isi byakuyeho igihano cy’urupfu n’Urwanda rurimo(!), abakoze icyaha cy’ubwicanyi nk’ubu, bukorewe ku muntu w’umusaza, bukabanzirizwa kandi bugaherekezwa n’iyicarubozo, bahanishwa igifungo cya burundu(Urugero :Reba igitabo cy’amategeko ahana cy’Ubufaransa, ingingo ya 221,agaka 3).
II. Musenyeri Phocas Nikwigize yari muntu ki?
Yavukiye i Muhanga (Paruwasi Mibirizi, Cyangugu) taliki ya 23/8/ 1919.Yabatijwe amaze iminsi 3 gusa avutse, ni ukuvuga taliki ya 26/8/1919.Yahawe ubupadiri taliki 25/7/1948.Yakoze Ubutumwa bwe muri paruwasi zinyuranye: Rwankuba (1948), Kanyanza (1956), Kiziguro (1957), Rulindo (1959). Mu w’1962, yabaye umuyobozi wungiririje wa Koleji ya Mutagatifu Andereya y’i Nyamirambo (Kigali), mu gihe yari ataratangira ubwo butumwa ahita ahamagarirwa kuba umuyobozi wa Seminari nto ya Kabgayi (1963). Mu w’1967 yagizwe uwo bita mu gifaransa «Camérier de sa Sainteté ». Ni ukuvuga umuntu wihaye Imana, ubutumwa bwe akabukora neza cyane, ku buryo Papa amugororera kwitwa « Musenyeri » n’ubwo ataba ari umwepiskopi. Taliki ya 05/09/1968 yatorewe kuyobora diyosezi ya Ruhengeri, ahabwa inkoni y’ubushumba taliki ya 30/11/1968. Ni ukuvuga rero ko bamwishe urubozo neza neza mu gihe yariho yibuka imyaka 28 yari amaze ari umwepiskopi.
Abamumenye bemeza ko yari umuntu mwiza, wacishaga make cyane. Abo yigishije mu mashuri bemeza ko yari umurezi w’umuhanga, umubyeyi mwiza n’umukristu ukunda Imana. Abo yayoboye bahamya ko yari umushumba wahoraga ashishikajwe n’imibereho myiza y’intama yaragijwe. Abari bashinzwe kumufasha mu mirimo inyuranye bivugira ko atabashyiragaho igitugu, ahubwo yubahaga cyane buri wese mu kazi ke.
Imana imuhe iruhuko ridashira.
III.Tubyumve dute?
Nta mpamvu n’imwe yatuma nshidikanya ku nkuru nk’iyi yavuzwe na Fred Ibingira wabihagazeho.Ahari ikibazo umuntu yakwibaza ni iki: icyo iyi nkuru yakungura Abanyarwanda ni iki? Dore uko njye mbibona :
(1)Abo mu muryango wa Phocas, mwari mugifite umutima usimbagurika kubera kwibaza niba yarapfuye cyangwa akiriho: nimurire muyahore, byararangiye. Niba Fred Ibingira yarabivuze ashyenga cyangwa abeshya, ngaho ga Paul Kagame nategeke ko Musenyeri Phocas afungurwa, ajye ahagaragara maze tumubone!
(2)Uwibazaga aho yashyinguwe ngo ajye kuhasura: ni muri Congo, mu Kiyaga cya Lac Vert. Abamukunda mushobora kujya mukora ingendo mukajya kuhasengera, mukahashyira indabo, mumwibuka. Gusa muritonde namwe mutazajugunywa muri icyo kiyaga, abishe Musenyeri Phocas ntaho bagiye, baracyayobora, ndetse baragororewe bagirwa Abajenerari.
(3)Musenyeri Phocas ngo yazize kuba “Interahamwe”: Nyamara abamuzi neza bahamya ko Musenyeri Phocas nta shyaka rya politiki yigeze abera umuyoboke. Ntiyigeze ashyigikira ibikorwa by’umutwe w’Intarahamwe ; biratangaje kuba ari cyo kirego gifatika cyaba cyaramucishije umutwe. Ibi bikaba bihuje n’ibyo abayobozi ba FPR nka ba Tom Ndahiro bakunze kurega Umuhutu wese ushobora kugira ibitekerezo, ngo ni Interahamwe, umupawa, umujenosideri cyangwa ngo apfobya jenoside, ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside, n’ibindi nk’ibyo. Bagira batya bakakugerekaho bene ibi birego nta kimenyetso na kimwe bashingiyeho, yewe utagombye no kunyuzwa imbere y’Urukiko, ubundi imbwa zikaba zirakuriye. Guhera muri 1994, twatakaje muri ubwo buryo Abanyarwanda batagira ingano kandi b’inzirakarengane. Igihe kirageze ngo Abaturarwanda bose muri rusange, n’Abahutu by’umwihariko, bashire ubwoba maze bashake ukuntu bakwamagana ku mugaragaro imikorere mibisha nk’iyi. Tom Ndahiro we yateye indi ntambwe: ntagishinja Abahutu bose kuba abajenosideri mu mvugo gusa ahubwo asigaye abyandika no mu binyamakuru,akanabisinyira. Iyo mu Rwanda haba ubutabera burengera rubanda rugufi nk’uko bamwe birirwa babiririmba, Tom Ndahiro yakagombye gufatwa agasobanura impamvu z’ayo macakubiri akomeje gukwega mu bana b’Urwanda.
(4)Musenyeri Phocas ngo arazira “sinzi ibyo… yirirwaga avuga iyo mu nkambi, akanabyandika…”: Nk’uko bigaragara muri kiriya kiganiro, igitangaje ni uko na Fred Ibingira wategekaga abishe uyu mukambwe na we ubwe adashobora gusubira muri ayo amagambo ateye ikibazo uwo Musenyeri yaba yaravugiye mu nkambi i Goma. Ibyo Musenyeri yaba yaranditse byo Fred Ibingira atabimenye ntawabimurenganyiriza : uw’abandi wamubaza ibindi ariko no kwandika izina rye ngo bikunze kumubera ikizami gikomeye!
IV. Hirya y’ibigaragara, shaka ukuri bishushanya
(1)Hari abibaza icyaha nyacyo cyaba cyaracishije Musenyeri Phocas Nikwigize umutwe ?Dore uko biri:
Arazira ko ari muri ba Bahutu bake bari bajijutse muri 1959, bakaba bazi uko revolisiyo yagenze. FPR ishaka kuyobora Abanyarwanda nk’impumyi zitagira amateka igomba kuba yaraje ifite gahunda yo kurimbura abo bose bazi neza iby’icyo gihe.Niyo mpamvu kuva yafata ubutegetsi muri 1994, FPR yaciye iteka ko isomo ry’Amateka y’Urwanda ritazongera kwigishwa abana mu mashuri.Twesetwarabyakiriye turicecekera. Musenyeri Phocas ntakindi azira uretse kuba yari inararibonye mu mateka y’igihugu cyacu, urubyiruko rubujijwe kumenya. Koko rero,n’ubwo bitavugwa mu binyamakuru, abantu bo muri iyo “generation yose”, FPR ibanga urunuka ndetse abo itishe barafunze, abandi bafashe iy’ubuhungiro. Ng’ubwo ubuterahamwe Musenyeri Phocas yazize!
(2).Abanyarwanda twabonye byinshi. Imyaka ishinze si mike ducecetse. Twibwiraga ko igihe kizagera ubutabera bugasimbura ubunyeshyamba, iterabwoba rigahita, Abanyarwanda bagahumeka ituze, bakongera bagasabana. Nyuma y’imyaka 17, aho kugira ngo ibintu bijye mu nzira nziza, ikibi kirakomeza kikitwa icyiza, icyiza kikitwa ikibi; abicanyi ruharwa bakagororerwa,mu gihe abakekene n’inzirakarengane bakomeje guhekeshwa umusaraba no kuwubambwaho amanywa n’ijoro. Inkuru y’urupfu rwa Musenyeri Phocas Nikwigize irerekana uko abagome bakagombye guhanwa bicaye ku ntebe y’ubutegetsi mu Rwanda, bakaba ari bo bacira imanza abakagombye kuzibacira.
(3).Fred Ibingira ni umujenerari ukomoka i Bugande, akaba azwiho ubugome burenze urugero mu byerekeye gusogota Abanyarwanda. Ubuzirampuhwe bwe bwagaragaye kurushaho ubwo yatsembaga Abahutu bari mu nkambi i Kibeho taliki ya 21 Mata 1995. Mu by’ukuri yishe n’abandi Banyarwanda benshi n’ahantu hanyuranye kuva mu Mutara kugera ku Mayaga ya Butare anyuze mu turere twa Kibungo na Bugesera.Aho hose yarahakubuye(alipafagia). Tuzi neza ko kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994, nta bantu bicwa mu Rwanda Fred Ibingira atabigizemo uruhare ndetse kenshi akaba anahibereye, we ubwe. Ni ko kazi yiyemeje, amaraso y’Abanyarwanda agomba kuba ntacyo amubwiye:Abatutsi kimwe n’Abahutu ntazuyaza kubambura ubuzima ndetse n”Abamisiyoneri b’abanyamahanga ntabarebera izuba. Ariko iyo ageze ku Bahutu bo asya atanzitse: ntanyurwa no kubica gusa ahubwo arabanza akabagaragura, akabacunaguza, akabatesha agaciro kose ka muntu ku buryo burenze ukwemera. Ngo hazagire se n’umubwira ati urakora nabi! Ndabarahiye da! Aho guhanwa ahubwo yongererwa imidari, mbese wagira ngo ubuyobozi bw’Urwanda bwahindutse indiri y’amabandi n’abicanyi ruharwa! Ndibaza niba hari umuntu udafite amaraso ku biganza uzigera yongera guhabwa umwanya mu buyobozi bw’igihugu cy’Urwanda ngo ahe rubanda rugufi agahenge? Nizeye ko aho ibihe bigeze aha Abanyarwanda bose babona neza ko batakagombye gukomeza gufatwaho ingwate n’agatsiko k’abategetsi bakoze amahano kandi bakaba batanabyicuza ,mbese nka Fred Ibingira.
UMWANZURO:
Inkuru y’ukwicwa kwa Musenyeri Phocas Nikwigize yarambabaje umutima wenda gusandara. Ikibazo nibaza ni iki: Niba mu Rwanda hari ubutabera, Fred Ibingira akwiye gukomeza kuyobora Abanyarwanda cyangwa agomba kugezwa imbere y’urukiko, yahamwa n’icyaha akaryozwa amaraso yose y’inzirakarengane yamennye? Mu gihe Abanyarwanda benshi tugitegereje ko Perezida Paul Kagame yagira icyo adutangariza kuri icyo kibazo, twirinde kwituramira no kwiheba, ahubwo niturusheho kwishakamo ubutwari, twemere tudashidikanya ko no“hakurya y’imva hari ubugingo”.
Padiri Thomas Nahimana
www.leprophete.fr