Musenyeri Smalagde Mbonyintege aranegura komisiyo y’igihugu igwanya jenoside mu kwegeka amateka mabi na politike ku bayobozi ba Kiriziya.
Mu mpera z’icyumweru gishize, umukuru wa komisiyo y’igihugu ishylinzwe kurwanya jenoside, Dr Jean Damascene BIZIMANA yavuze ko kuva kera Kiliziya Gatolika yagize uruhare mu gutegura inyandiko zakanguriraga abahutu kwanga abatutsi.
Mu kiganiro yatanze, Musenyeri wa Diocese ya Kabgayi Smalagde Mbonyintege aravuga ko habayemo kwitirira amateka mabi na politiki abadafite aho bahuriye nabyo.
Dr BIZIAMA yagarutse kenshi ku ijambo Kabgayi, avuga ko muri aka gace abayobozi ba kiriziya Gatulika bakunze kugira ubufatanye na Perzida Kayibanda wari uyoboye Republika ya mbere, cyakora hari aho Umukuru wa CNLG avuga ko kiriziya Gatulika yahinduye imyumvire kuri ubu.
Ariko kuri Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE avuga ko ibyavuzwe bihabanye n’ukuri kwabaye muri icyo gihe kandi ko ngo byayobya ababyumva.
- ‘Ibyobo rusange byo mu gihe cya jenoside’ byavumbuwe mu Rwanda
- Ibanki y’Ubufaransa ikurikiranwa kubera jenoside mu Rwanda
Musenyeri Mbonyintege yabwiye BBC ko ahubwo hari abantu batibukwa kandi baragize ubutwari muri Genocide mu gushaka kurokora abatutsi ndetse ngo bakahasiga ubuzima.
Nubwo atari buri wese ushobora kuvuga kuri iyi ngingo mu Rwanda, we ngo asanga bigomba gukorwa, akanatanga urugero rw’abapadiri, n’umwe mu bagore wo mu bwoko bwabahutu wishwe azira kurwana ku banyeshuli be muri ako gace.
Diocese ya Kabgayi niyo ya mbere yabanje mu Rwanda.
Muri kiriziya niho hashyinguwe abasenyeri bagera kuri 6 biganjemo abera, nubwo hari n’abandi bashyinguwe kuri ubwo butaka.
Muri abo hari abagiye batungwa agatoki mu gukorana n’ubutegetsi gutegura imbwirwaruhame zigamije urwango ku batutsi muri Repubulika zabanje.
Umwaka ushize umukuru w’u Rwanda Paul KAGAME yagiye i Roma mu Butariyani kwa Papa Francis ku bibazo by’umubano mushya wa Kiriziya na Leta y’u Rwanda wari umaze igihe utameze neza.
Mbere yaho kenshi kiliziya yagiye ihakana uburemere bwakoreshwaga mu kuyishyiraho uruhare muri Genocide, nubwo hari abihayimana bayo bafungiwe icyo cyaha.