Mu kiganiro aherutse gutanga mbere y’umunsi w’ejo, Musenyeri Kambanda Antoine wa Diyoseze ya Kibungo yarateruye avuga yeruye ko ingengabitekerezo ya jenoside isigaye ku shyiga. Nyamara ibi sibyo rwose. Ahubwo ingengabitekerezo mbi dore ahantu ishinze imizi:
a) Mu butabera.
Abacamanza nibo bashyira mu bikorwa amategeko mabi agamije kuvangura abanyarwanda aba yacuzwe na perezidanse ya Kagame agatorwa n’inteko ishingamategeko. Icyo umuntu yakwita “loi selective” cyangwa “selective law” mu ndimi z’amahanga. Urugero: Itegeko ry’ingengabitekerezo ntawundi mwenegihugu rihana uretse umuhutu. Mu Rwanda umututsi yemerewe kuba yabwira umuhutu ati, “wa muhutu we” ariko umuhutu wikije ijambo “umututsi” arafatwa agafungwa agakatirwa imyaka myinshi mu munyururu ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside. Ibyo nibyo ureba ukabona ko amategeko agiraho guhonyora bamwe abandi akabagira intakorwaho. Ikindi umuhutu wihaye kurigisa ifaranga rimwe rya leta ibye biba birangiye, arafungwa kabone n’iyo haba hari impamvu nyinshi zitatuma afungwa. Nyamara umututsi unyereje za miliyari z’amafaranga aho kubihanirwa ahubwo azamurwa mu ntera ngo kuko ari igifi kinini.
b) Mu mirimo ya leta.
Iyo urebye uburyo imirimo n’amasoko bitangwa hirya no hino mu gihugu, usanga mo ikintu cy’ivangura rishigiye ku moko rikabije. Ibi bikaba byubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside ikoreshwa na FPR mu buryo yo yibwira ko ari amayeri kubera ko ngo ubwoko bwavanywe mu marangamuntu nyamara n’umwana w’igitambambuga arabibona ko ivangura ryeze mu gihugu, kandi ko rishyigikiwe na Leta iriho rikaba ryibasira abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu.
c) Mu buhinzi.
Kuba abaturage yarazanye politike ya gikomunisiti y’amakusanyirizo y’agahato nk’uko byari mu Burusiya bwo mu myaka y’1960 maze umuturage akamburwa uburenganzira ku musaruro we, cyane cyane ku gihingwa cy’ibirayi ni ikimenyetso gikomeye cy’ivanguramoko doreko 95% by’abanyarwanda bakora umwuga w’ubuhinzi ari abahutu. Leta ya FPR icupiza abahinzi igamije kubabuza amahwemo ngo batabona uburyo bwo kuba batanga imisanzu muri FDLR bityo igitugu n’igisuti bya FPR bitembagazwe mu Rwanda.
d) Ingengabitekerezo ya FPR mu kubeshya no kwiraririra.
Iteka iyo abategetsi ba FPR bavuga usanga bavuga nabi Leta ya Habyarimana maze bakigaragaza nk’abatagatifu mu makuba yagwiririye u Rwanda kandi aribo ba nyirabayazana. Nta muryango n’umwe w’abahutu wapfushije abantu bari munsi ya 5 kandi bose bishwe na FPR. Nyamara iyo FPR yirirwa itaka interahamwe ngo zishe abatutsi ugirango ahari abahutu yo yishe ntibari ikiremwa muntu. Nta nkotanyi nta n’interahamwe, bose bakoze amaraso, bose bakwiriye guterwa icyuhagiro bakihana imbere y’Imana n’imbere y’abanyarwanda, bakatuura bagahabwa penitensiya, bakabona ububabarirwa.
https://www.globalresearch.ca/kagames-mass-atrocities…/…/amp
Niyo mpamvu ntabumwe n’ubwiyunge bushobora kugerwaho mu Rwanda igihe cyose FPR ikomeje kugenda yiyambitse uruhu rw’intama, ibiba ingengabitekerezo mbi ya jenoside hirya no hino mu gihugu.
Jean Rukika