Ndunamira Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana
Musenyeri Bimenyimana Yohani Damaseni, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatabarutse uyu munsi taliki ya 11/3/2018. Azize uburwayi bwa kansire imuducuje akiri muto. Yavutse taliki ya 22/6/1953, avukira i Bumazi, Paruwasi Shangi , muri Diyosezi ya Cyangugu. Yahawe ubupadiri taliki ya 6/7/1980 ahabwa ubwepiskopi taliki ya 16/3/1997 .
N’ubwo ndi ishyanga kure cyane y’u Rwanda, nkaba ntazagira amahirwe yo kumuherekeza nk’abandi, ndumva ntakwibuza kumubwira akajambo ko kumusezeraho kuko yambereye umubyeyi mwiza dore ko byasaga n’aho Imana yamushyize ku nzira yanjye ku buryo budasanzwe.
1.Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, ndashimana ku mpamvu yo kuba naragize amahirwe akomeye yo kumenyana nawe , nkiri muto, ubwo nigaga mu Seminari nto ya Mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo (1986-1992) . Wambereye umwarimu w’iyobokamana n’umuyobozi wa roho. Nk’abasemiraniri, twurakubahaga cyane ndetse bamwe bakanagutinya kuko twabonaga uri umupadiri wihagezeho, « rigoureux et très discipliné ». Ndetse ndibuka ko rimwe na rimwe twashakaga kugucokoza, tugaseta ibirenge muri « gravier z’amakoro » kugira ngo turebe uko ubyifatamo ! Waradukabukiraga ariko buri gihe ugasoza nk’umubyeyi, ukababarira. Ku buryo bw’umwihariko, iyo sura y’ « umupadiri udaca ku ruhande, ukora ubutumwa bwe adakebaguza, uhagarara ku byo yemera, wumvira bikomeye abamutegeka »yarankwegaga cyane bigatuma rimwe narimwe umpa n’amahirwe yo kuganira nawe ku buryo bwihariye, urantinyura nkajya nkubwira icyo ntekereza ntagombye gucinya inkoro . Naragukundaga nkanakubaha kandi nawe ntiwahwemye kubinyitura !
2.Padiri Yohani Damaseni Bimenyimana, wadutanze mu Seminari nkuru ya Kabgayi, maze mu 1993-1994, urongera utubera umurezi n’umwarimu wa Bibiliya, ugeretseho n’ubutumwa bwo kuba Umunyakigega wa Seminari Nkuru . Muri icyo gihe, n’ubwo igihugu cyari mu magorwa akomeye, wagumanye isura yawe y’umupadiri udaca ku ruhande, ugakora ubutumwa bwawe GUSA uko wabonaga bikwiye. Nta mwanya wagiraga wo kujya mu manama ya rwihishwa, nta gihe wagiraga cyo kujya kwishimisha cyangwa kwinezeza mu bitajyanye n’ubutumwa bwawe bwa gipadiri. Wangaga amafuti, ugakunda kwifashiriza abaseminari wabonaga ko bazi icyo bakurikiye, ukabwiza ukuri kwambaye ubusa abo wabonaga ko « bajagata » !
3.Guhera mu Ukwakira 1994, twakomereje Seminari nkuru mu cyari cyarahindutse amatongo ya Nyakibanda aho twagombaga kumara imyaka 5 yose dutegurirwa kuba abasaserdoti. Nanone twarimukanye uhatubera umurezi n’ umwarimu. Ishusho yawe ntiyahindutse, wakomeje kuba wa mupadiri ukora ubutumwa bwe mu buryo yumva ko butunganye, adaca ku ruhande, yumvira abamutegeka. Twarakwitegerezaga cyane tugatangazwa no kubona aho utandukaniye na bagenzi bawe b’abapadiri bashyiraga ingufu zidasanzwe mu guharanira imyanya y’ubuyobozi (leadership). Icyo gihe twibwiraga ibyerekeye ubuyobozi nta mpano ubifitiye , ko n’uwaguha Umuryangoremezo utakwemera kuwuyobora ! Twaribeshyaga. Umunsi badutangariza ko wagizwe Umuyobozi wungirije wa Seminariri nkuru ya Nyakibanda twaraturitse turaseka turatembagara, kuko twibwiraga ahari ko atazemera kubikora ! Mu gihe twari tutarasoza ibyo gutangara twumva inkuru iturutse i Roma y’uko Nyirubutungane akugize Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu. Aho ho twararuciye, turarumira, dutangira kuzirikana byimbitse ya ndirimbo ngo « Birakomeye gusobanukirwa… imikorore ya Roho Mutagatifu ». Koko rero guhera icyo gihe nibwo twatangiye guhishurirwa kamere nyakuri yawe yagaragariye mu ntego wowe ubwawe wihitiyemo : « In Humilitate et Caritate » , « mu bwiyoroshye no mu rukundo ». Ibanga ry’ubuzima bwawe ni aho ryari rishingiye, uzahore ubishimirwa.
4.Mbega ukuntu taliki ya 18 /7/1999, kuri Paruwasi ya Mushaka, nagize amahirwe yo guhabwa n’ibiganza byawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti maze nanjye nkagusezeranya ko nzakumvira , nk’umushumba n’umubyeyi! Twakoranye neza ubutumwa muri Diyosezi ya Cyangugu kuva taliki ya 18 /7/ kugera mu 999 kugeza mu kwezi kwa 12 /2005, ubundi amateka atangira kwandika indi « paji ».
5.Birashoboka ko hari abibuka ukuntu naba narigeze guterana amagambo nawe, Nyiricyubahiro ! Ayo makuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga si amahimbano, ni impamo! Mboneyeho umwanya wo gutangariza abatarasobanukiwe, ko icyo kintu cyenda gusa n’amakimbirane kitaturutse kuri wowe, Nyakubahwa Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana. Nta ruhare na ruto wabigizemo : wowe,nk’umushumba, warwanaga ku nshingano yawe yo kurengera ubuzima bwanjye no gukora ubutumwa bwawe « udaciye ku ruhande » ; njye nkakubwirako niyumvamo ikintu gisa n’impano yo kwitangira « gutumura ubutegetsi bwa FPR » nabonaga ko burenganya abaturage bikabije . Wowe warambwiraga ngo nitonde cyane ntazabisigamo agatwe, ngo nimbyihorere …nkomeze ubutumwa bwa Kiliziya « ndaciye ku ruhande » ! Inama zawe za kibyeyi narazumvaga nkazizirikana, nkanazishima, n’ubwo hari izananiye kuzishyira mu bikorwa, none bikaba bingejeje aho ndi aha, kandi nkaba nta na gahunda mfite yo kwisubiraho !
6.Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, uburwayi bwawe butunguranye bwarangoye kubwakira bityo uyu munsi nkaba mfite agahinda gakomeye k’uko utuvuyemo ubabajwe cyane mu mubiri, kandi ntacyo utakoze ngo ubeho mu buzima « disciplinée ». Gusa ikintera kudacogora ni uko nemera kandi ncyigisha ko « Hakurya y’imva hari ubugingo » kandi ko « Twaremewe kuzajya mu ijuru ».
7.Ndagushimira uko wamfashije kuva nkiri muto . Ibyiza nakwigiyeho ni byinshi birimo n’inshuti twari duhuriyeho. Ndagusaba imbabazi z’ahatari hake nakugoye kubera amarere ya gisore n’ishingano yo « kuba UMUHANUZI » nkomeje kumva mu buryo bwanjye. By’umwihariko ndagushimira ko wakiriye neza ubutumwa nakoherereje mu gihe cy’uburwayi bwawe kandi nkumenyeshako inama za kibyeyi uherutse kungira nazo zangezeho.
Ruhukira mu mahoro mubyeyi, In Paradisum deducant angeli….
Tuzakomeza gukunda no gusabira ababyeyi bawe n’abavandimwe usize.
Ntacyo uyobewe kubyerekeye imibereho y’Abanyarwanda muri iki gihe, urabere u Rwanda Umuvugizi imbere ya Jambo.
Nugerayo unsuhurize Fausta, Padiri Ngirabanyiginya Dominiko. Undamukirize na Padiri Evariste Nambaje « abagizibanabi bataramenyekana » bivuganye bamuhora ubusa.
Aheza ni mu ijuru, tuzahurirayo bidatinze.
Padiri Thomas Nahimana.