Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo umupolisi yishe arashe mugenzi we anakomeretsa undi mbere y’uko nawe yicwa arashwe n’abandi bapolisi banga ko hagira undi uhasiga ubuzima.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2016 ahagana saa moya n’igice z’igitondo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yemeje aya makuru avuga ko icyateye uku kurasana kitaramenyekana.
Yavuze ko ahagana saa moya n’igice, umupolisi witwa AIP Richard Kabandize, yarashe CIP Jean Bosco Mugabo aramwica hanyuma akomeretsa mu buryo budakomeye mugenzi Sgt Bigirabagabo Gilbert.
Nyuma yo kurasa bagenzi be, ngo AIP Richard Kabandize yahise yirukira mu cyumba kiri kuri iyo station ya Polisi arifungirana ariko akomeza kurasa.
Ngo bagenzi be bahisemo kumurasa birinda ko hagira undi agirira nabi nawe ahita apfa.
Abajijwe impamvu y’uku kurasana, ACP Twahirwa yagize ati “Twashyizeho itsinda riri gukora iperereza ntabwo turabona ibisobanuro birambuye kuko iperereza rigikomeje.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Celestin Twahirwa
Umurenge wa Busogo wabereyemo uku kurasana
Source: Igihe.com