Site icon Rugali – Amakuru

Musanze: Arashinja ubuyobozi kumuheza mu nzu iri hanyuma ya nyakatsi

Munyanganizi iruhande rw’inzu ye abamo (Ifoto Mukamanzi Yvette)
Umusaza Munyanganizi Gabriel w’imyaka 66, avuga ko yaheze mu nzu irutwa na nyakatsi kubera ubuyobozi bwamurangaranye.

Iyo uri mu nzu y’uyu musaza utuye mu Kagari ka Cyabagarura, mu Murenge wa Musanze wo mu Karere ka Musanze, ubona usa n’uri hanze.
Ni inzu ikikijwe n’uduce tw’amahema mbese, imifuka n’amase ubona ko byashyizweho mu buryo bwo kwirwanaho.
Nyamara Munyanganizi we avuga ko inzu abamo atayishimiye na gato kuko ameze nk’uri hanze .
Yagize ati “Kuva nyakatsi zacibwa nasenye inzu yanjye ngo nubake indi ariko mba habi harutwa na nyakatsi nabagamo, ntibinshimisha na gato pe najye kwinjira munzu isa itya bintera ipfunwe cyane ariko nkihangana kuko nta kundi nabigenza.”
Nubwo uyu musaza aba muri iyi nzu, avuga ko yahawe amafaranga y’inkunga avuye muri VIUP ahabwa batishoboye ariko umukuru w’umudugudu wayakiriye ntiyayamugezaho .
Ati “Umukuru w’umudugudu yahawe amafaranga ngo ayanzanire aho kuyampa ampatira kujya mfata ibiribwa muri butike ye nshiduka yarashize yose.”
Ikinyamakuru Izuba Rirashe Cyegereye uyu muyobozi w’umudugudu wa Kanyabirayi ari na wo Munyanganizi atuyemo avuga ko koko amafaranga atakoreshejwe icyo yagombaga gukora ariko ko bigiye guhita bikemuka mu gihe cya vuba.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’umurenge wa Musanze, Mimi Justin , we avuga ko biteye agahinda aho umuturage arenganywa n’uwakagombye kumurenganura.
Anavuga ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa mu mizi kugira ngo barebe ko nta bandi baturage bahuye n’ako karengane.
Mimi yagize ati “Ntunguwe no kumva iki kibazo ariko birababaje kubona umuyobozi ariganya uwo ayobora, ibi tugiye kubikurikirana kandi amafaranga ayasubizwe yose, hatitawe ku byo yafashe muri iriya butike.”
Uyu muyobozi avuga ko Umurenge wa Musanze ugiye gutabara uyu muturage, akubakirwa, akavanwa mu kizu kirangaye atuyemo.

Exit mobile version