Nta buzima bw’umuntu bwigeze buhitanwa n’ibi biza nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze.
Ibyangiritse byamaze kumenyekana birimo inzu 12 zasenyutse zirimo icyenda zo mu Kagari ka Sahara n’izindi eshatu zo mu Kagari ka Gisesero. Amatungo yapfuye amaze kubarurwa ni ihene imwe, intama imwe ndetse n’inkoko eshatu kandi n’imyaka yo mu mirima yarengewe.
Umunyamakuru wa Kigali Today uri mu Karere ka Musanze, yabonye (muri aya masaa yine z’igitondo) abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze n’inzego z’umutekano, bamaze kugera mu Kagari ka Sahara mu Murenge wa Busogo gutabara abaturage bibasiwe n’ibi biza.
Umukecuru Nyiraburiri Venancia, wo mu Kagari ka Rubaya gaturanye n’aka Sahara, abwiye Kigali Today ko iyo mvura yaguye mu gicuku hagati ya saa sita na saa munani z’ijoro, ikaba yari nyinshi cyane kandi irimo umutyaga ufite imbaraga, ku buryo ngo ari ubwa mbere bayibonye mu buzima bwabo.
Uyu mukecuru waje muri aka kagari gutabara bagenzi be basenyewe n’ibiza, arasaba inzego zose gukora ibishoboka kugira ngo zitabare abahuye n’izi ngorane.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Habyarimana Jean Damascene, yadutangarije ko ubuyobozi burimo gukora ibishoboka kugira ngo bufashe abakozweho n’ibiza kubona ubutabazi bw’ibanze burimo ibyo kurya n’imyambaro.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kuba bacumbikiye bagenzi babo bibasiwe n’ibiza mu gihe Leta ikirimo gushaka ubo bafashwa.
Mu ijoro ryakeye, ngo nta muturage wo mu Kagari ka Sahara waryamye kuko bari bafite ubwoba bw’uko inzu zabagwira.
Ibyangiritse byose ntibirabarurwa ngo bimenyekane ingano ariko ubutabazi bwatangiye.
Andi mafoto:
– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article30157#sthash.WEUurMng.dpuf