Abaturage bo mu kagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, baravuga ko abayobozi b’akagari kabo bafunguje konti muri banki, ishyirwaho amafaranga baka abaturage nta bisobanuro afite.
Abaturage bo muri aka kagari bemeza ko amafaranga bashyira kuri iyi konti nta bisobanuro bifatika aba afite, bakabibonamo uburyo bwo kurya ruswa, ariko bakirinda kuyakira mu ntoki.
Bemeza ko mu rwego rwo kubona uburyo bworoshye bwo kumvisha umuturage ko amafaranga yakwa n’ubuyobozi akurikije amategeko, njyanama y’akagari ka Kigombe ifatanije n’abayobozi bako ngo bafunguye konti muri Sacco Abamuhoza, iyo ngo ikaba igamije kujya ishyirwaho amafaranga nayo atagira inyemezabwishyu.
Bakeka ko iyo konti ari iyo gutangiraho ruswa
Umukuru w’umudugudu utemeye ubu buryo bushya ngo “njyanama irakwirukana”.
Kayitesi Theophile, umukuru w’umudugudu wa Rukereza yagize ati:“Kuri ubu hari bamwe mu bayobozi bashatse amayeri menshi yo kurya imitsi ya rubanda, njyanama y’akagari kacu ifatanije na Gitifu w’akagari bafunguye muri Sacco konti, aho twasabwaga gushyira amafaranga duciye umuturage atagira icyemezo.
Ayo kandi njyanama ni yo iyikuriraho ntituzi icyo iyakoresha, kuba rero njye na bagenzi banjye uko ari 2 twarabyanze, Gitifu yaratwandikiye adusaba kwegura, ibintu bitangaje, nonese niba bavuga ko kubaka bigombera icyemezo njyewe nzakurahe icyo guha umuturage nta kora muri serivise y’ubwubatsi?”.
Ntawuritimana Stephanie, nawe yagize ati:“Ibikorwa n’ubuyobozi bwacu biraturambiye, none se umbwira ute ko umuntu yahaguruka mu gitondo agashinga ikigega kitemewe n’amategeko, ubuyobozi burebera ahubwo uvuze agahanwa? turifuza ko ibi bintu byacika umuyobozi akarya utwe gusa”.
Ukuriye njyanama y’akagari ka Kigombe Daniel Ahintuje, yavuze ko kiriya kigega koko bagishyizeho kitemewe n’amategeko, gusa ngo cyari kigamije iterambere ry’akagari.
Yagize ati:“Birashoboka ko inyito yabaye mbi ariko twari dufite gahunda yo kuzajya tuyakuruza umuriro no mu buryo bwo gukemura ibibazo akagari kagenda gahura na byo.Mbese byari muri gahunda yo kwigira.
Njyewe rero ntabwo mbibonamo gukusanya ruswa, gusa ubuyobozi bw’umurenge bwadusabye kugifunga kandi tugiye kubikora”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Sebashotsi Jean Paul, yabwiye Imvaho Nshya ko nabo iki kigega cyashyizweho batabizi, gusa ngo basabye ubuyobozi bw’aka karere kugifunga vuba.
Yagize ati:“Natwe ntabwo twari tuzi ko kariya kagari n’abayobozi bashinze kiriya kigega aho tubimenyeye rero twabasabye gufunga iyo konti, nyuma y’aho kandi tugiye gukurikirana ibyabo kuko ntituzihanganira abayobozi bagenda bahimba amayeri aganisha kuri ruswa”.
Imvaho Nshya