Site icon Rugali – Amakuru

Musanze: Abantu 51 bafashwe basenga banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Musanze: Abantu 51 bafashwe basenga banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Cyabararika ku musozi wa Ndabirambiwe hafatiwe abantu bagera kuri 51 bahasengeraga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Bafashwe ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2020, aho bari bagiye gusengera mu butayu. Bamwe muri bo ntibari bambaye udupfukamunwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko nyuma yo gufatwa babasobanuriye ububi bw’ibyo bakoze n’ingaruka zabyo.

Yagize ati “Twafashe abantu 51 ku musozi wa Cyabararika barimo gusenga. Twafashe umwanya wo kubigisha ububi bw’ibyo bakoze, tubibutsa ko guterana muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 bitemewe, kuko iki cyorezo ntaho cyagiye ariyo mpamvu ingamba zo kukirinda zigomba gukomeza kubahirizwa.”

Abo bantu bose uko ari 51 bagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakomeze bigishwe, banibutswe ingamba zashyizweho zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus avuga ko mu bikorwa bigomba gukomeza gufunga harimo n’insengero n’ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe nk’amateraniro n’amasengesho.

 

Abantu 51 bafashwe basenga banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

 

Abantu bafashwe bagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakomeze bigishwe

 

Exit mobile version