Site icon Rugali – Amakuru

Muri politiki nta kidashoboka!!!! Aho Ingabire ntagiye kuba Mandela w’u Rwanda?

Umuntu umwe yanditse ku rukuta rwe nkoranyambaga ati “muri politiki nta kidashoboka.” Igihe Mandela bamukatiraga imyaka 27 y’igifungo, nta wumvaga ko yazaba Perezida wa Afurika y’epfo. Kuba Victoire Ingabire yarekuwe ni intambwe ikomeye itewe.

Nkuko Ingabire yabivuze agisohoka, akazi gakomeye niho gatangiye. Ngo agiye guharanira ko urubuga rwa politiki rufungurwa, ko ishyaka rye ryandikwa. Ibyo nibirangira, azaharanira kuba Perezida w’u Rwanda.

Abantu bumva ko Ingabire cyangwa undi muntu wo mu ishyaka rye atakwiyamamaza ngo abe perezida w’u Rwanda baribeshya.

Kuba Ingabire yafunguwe byatewe nuko Trump yategetse Kagame guhita amurekura nta mananiza (ni na yo mpamvu Ingabire, akimara kurekurwa, yakomeje kuvuga discours ze nta bwoba na buke afite). Kandi, no kuba azemererwa kwiyamamaza akaba perezida bizaterwa na pression ya Amerika. Si ubushake bwa Kagame.

Exit mobile version