Abanyarwanda baba mu gihugu cya Malawi batangiye kwibasirwa, amaze yabo n’ibikorwa by’ubucuruzi birimo kwangizwa no gusahurwa n’abaturage ba Malawi. Ahibasiwe cyane akaba ari mu mujyi wa Lilongwe mu duce twitwa Biwi na Mchesi (Nchesi ni agace karimo abanyarwanda cyane)
Ibi bije bikurikira iyicwa ry’umuturage wa Malawi, wishwe umurambo we ugahishwa. Uyu murambo ukaba wasanzwe ahatuye umuntu ukomoka muri Nigeria ariko washakanye n’umunyamalawi. Hahise hatangira gukwizwa ibihuha mu banyagihugu ko ubwo bwicanyi bwakozwe na “maburundi” nk’uko abaturage ba Malawi bita abakomoka mu karere k’ibiyaga bigari bose (Congo, Burundi, Rwanda) hahita hatangira ubusahuzi mu maduka y’abanyarwanda ku buryo mu masaha ya nijoro igihe igisirikare na police byatabaraga byasanze amaduka yose abasahura bayejeje.
Impungenge zikomeje kuba nyinshi kuko ku munsi wo ku wa mbere tariki 3 Gashyantare 2020 ari bwo urukiko ruzatangaza umwanzuro ku kirego cyatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Malawi bavuga ko bibwe amajwi mu matora ashize. Ibi bikaba bishobora gutera imigumuko yatuma ba rusahurira mu nduru batangira gusahura imitungo y’abanyamahanga bakorera muri Malawi biganjemo abanyarwanda.
Mu minsi yashize Gen Kabarebe, umujyanama wa Perezida Kagame yagejeje ijambo ku rubyiruko rw’abatutsi rwacitse ku icumu rya Genocide rwibumbiye mu ishyirahamwe AERG yinubiraga ko abanyarwanda b’impunzi bashoboye kugira icyo bigezaho mu bihugu bahungiyemo, n’ubwo nta bimenyetso bifatika babitangira hari abahuza amagambo ya Kabarebe n’ibi bikorwa byibasira abanyarwanda n’imitungo yabo muri Malawi bakibaza niba nta kuboko k’ubutegetsi bw’u Rwanda kuri inyuma y’ibi bikorwa.