Kagame na FPR baje bavuga ko bagamije gukuraho umunyagitugu Juvenal Habyarimana bakimakaza demokarasi n’ukwishyira ukizana mu rwa Gasabo nyamara ibihabanye n’ibyo nuko igitugu (dictature) bagisimbuje igisuti (fascisme) maze u Rwanda baruhindura igihugu cy’inkomamashyi gusa bakoresheje intwaro y’iterabwoba ryo ku rwego rwo hejuru.
Muri guverinoma y’u Rwanda iyobowe n’umunyagisuti Kagame abaminisitiri, abasenateri, abadepite, abasirikare bakuru kimwe n’abapolisi bakuru bose ni inkomamashyi. Nta n’umwe ushobora kuvuga akarengane k’abanyarwanda. Havuzwe byinshi ku mikorere mibi y’ubutabera bwo mu Rwanda kandi ni byo koko ibintu byazambye inshuro icumi kuruta uko byari biri kuri leta ya Habyarimana. N’ubwo FPR ibeshya ngo kuri leta ya MRND hariho umuco wo kudahana ukwo si ukuri ahubwo hariho ubumuntu kandi buri muntu afite ijambo mu rwamubyaye. Urugero: Umusirikare wo hasi (sous-officier) yashoboraga kuvuganira umuvandimwe we abonye arengana maze inkiko zikamurenganura.
Nyamara muri leta ya Paul Kagame, kabone n’iyo yaba ari général ntashobora kuvugira uwe urengana kabone n’iyo urubanza rwe rwaba ari urucabana. Umuntu ufite ubwo bushobozi ni Kagame wenyine naho abasigaye ni inkomamashyi gusa. Mu Rwanda général aricwa cyangwa agafungirwa akamama abasigaye bakaryumaho ngo batubikirwa imbehe. Mbese Kagame ni umwami uganje nk’intare mu ishyamba aho ifata akanyamaswa ishatse ikagacocomera udusigaye tugakwira imishwaro.
Buriya mubonye isomwa ry’urubanza rirebana n’uruganda rwa nyakwigendera Assinapol Rwigara mwakwumirwa pe. Abayobozi bakuru b’igihugu bose bazi neza ko ari akarengane gakabije gashingiye ku nzika na munyangire ya Kagame ariko nta n’umwe watinyuka kubyamagana ngo wenda abizire. Barangiza bakirirwa bavuga amangambure ngo baratoza urubyiruko rwabo kuba intwari mu gihe bo ari ibigwari ruhenu. Umuntu wese ubona akarengane nka kariya agaceceka aba ari ntabutwari agana kuko ntanubwo aba abona ko ururimo kurya abandi nawe rutazamuhitaho kuko ntacyo akinzeho cyangwa arusha abo rugeramiye.
Ikibabaje cyane nuko abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda uko ari icyenda nabo bibumbiye hamwe na leta bakaba bashyigikiye ku mugaragaro imiyoborere mibi ya FPR Inkotanyi aho guhagarara mu kuri nk’abahanuzi dore ko ariyo nshingano nyamukuru Imana yabahaye ku isi.
Abo bepisikopi gatolika ni aba:
1. Rukamba Philippe (wa Diocèse ya Butare)
2. Ntihinyurwa Thadée (wa Diocèse ya Kigali)
3. Mbonyintege Simargde (wa Diocèse ya Kabgayi)
4. Harorimana Vincent (wa Diocèse ya Ruhengeri)
5. Mwumvaneza Anaclet (wa Diocèse ya Nyundo)
6. Nzakamwita Sylverien (wa Diocèse ya Byumba)
7. Kambanda Antoine (wa Diocèse ya Kibungo)
8. Hakizimana Célestin (wa Diocèse ya Gikongoro)
9. Bimenyimana Jean Damascène (wa Diocèse ya Cyangugu)
Muri iki cyumweru hari gusomwa itangazo rimara iminota mirongo ine mu maparuwase gatolika yose yo mu Rwanda. Iyi akaba ari ibaruwa abepisikopi bo mu Rwanda bandikiye abakristu babo muri uyu mwaka wa 2018 wiswe uw’ubumwe n’ubwiyunge. Abasenyeri bose bashyize umukono kuri iryo tangazo. Ni amabwiriza ya FPR yahawe abasenyeri gatolika ngo babitangaze mu nsengero hose cyane cyane igihe cya Misa. Bimwe mu byo banditse barashimagiza inkiko gacaca zahekuye abatari bake, bemeza ko mu Rwanda nta bwoko bw’abahutu, abatutsi n’abatwa buharangwa; bageraho bakavuga kuri jenoside yakorewe abatutsi, bakanagaruka ku muryango Ibuka w’abarokotse iyo jenoside ngo yakorewe abatutsi. Bagasoza ibaruwa yabo bataka leta ya FPR Inkotanyi batitaye ku marorerwa yakoreye abanyarwanda kuva kera no kugeza ubu, leta yishe abepisikopi b’i Gakurazo n’abanyarwanda batagira ingano n’ubu ikaba igikomeje ubugizi bwa nabi.
Kuba abasenyeri barahindutse inkomamashyi ni nabyo barimo bashishikariza abakristu babo bose. Ibi akaba ari bimwe mu bituma ubumwe n’ubwiyunge bitagerwaho kuko kuba hari abakristu bagizwe incike na FPR warangiza ugashaka kubumvisha ko FPR Inkotanyi ari umuryango mutagatifu ni nko kubwira abantu ko Sekibi ari mwiza mugihe ntawe uyobewe ububi bwe.
Igisuti cya Kagame na FPR kirakabije kuko aho kugabanyuka ahubwo uko umwaka ushira undi ugataha niko kigenda kirushaho gukaza ubukana. Gusa n’ubwo abanyarwanda bacecetse, agahinda bafite uwo bazagatura ntimumbaze.
Yanditswe na Jean Rukika