Ibibera muri Rwanda Day nako Kagame Day birashekeje ariko hari byinshi wumvamo ukumva birababaje. Tugaruke kubyo Umugiraneza Rose yavugiyemo ashinja Theoneste Mutsindashyaka kumwambura amafaranga y’inzu yamugurishije iri i Kigali.
Muri macye Kagame niwe mucamanza, niwe leta, niwe ukora wenyine mu Rwanda, niwe ushobora gukemura ibibazo byananiranye wagirango nta kosa cyangwa nta icyamunanira. Ariko mbonye yakiriye ikibazo cyuyu mudamu we na Mutsindashyaka nahise nifata ku munwa. None Kagame Day yahindutse urukiko ryari? Ibi byemeje bimwe mu bintu tujya twumva ko Kagame aneka n’ibibera mu ngo z’abakozi be ngo ningirwa bayobozi.
Iyo Kagame agira ubwenge yari kubwira uyu mudamu kuzitabaza ubutegetsi n’ inzego z’ ubutabera ndetse agakora ibishoboka byose ntatarange mu ruhame Theoneste Mutsindashyaka ariko intorehamwe nta kibi babibonamo kuko ntahandi bateze amaronko uretse kuri Kagame.
Nawe nimwiyumvire uburyo Umugiraneza Rose abifashijwemo na Kagame bashyira Theoneste Mutsindashyaka ku karubanda: