Site icon Rugali – Amakuru

Muri Kaminuza y’u Rwanda abanyeshuri babujijwe gusenga, umutekano warakajijwe cyane

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu cyahoze ari KIST, bavuga ko bababajwe no kuba bamaze igihe kirenga ukwezi barabujijwe gusenga kuburyo umutekano wakajijwe cyane, abashinzwe umutekano muri iyi Kaminuza bakaba bacunga buri wese ugiye gusenga bakamubuza kuburyo no kuganira mu matsinda ibijyanye n’ijambo ry’Imana bitemewe.

Abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza baganiriye n’Ikinyamakuru Ukwezi, bashimangiye ko babangamiwe no kubona babuzwa uburenganzira bwo gusenga kandi ibishingirwaho bikaba ntaho bihuriye n’ukuri. Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bibabaje kubona utubari twiyongera umunsi ku wundi muri iyi Kaminuza ariko abishyira hamwe basenga bo bakabibuzwa.

Umwe mu baduhamirije aya makuru yagize ati: “Ubu nta tsinda na rimwe ryemerewe gusenga bose barahagaritswe. Ahubwo bakomeje kongera utubari muri Campus hari n’agaherutse gufungurwa vuba. Abibumbiye muri CEP, EPR, RASA, GBU n’andi matsinda amenyerewe mu bikorwa by’amasengesho muri Kaminuza bose ntawemerewe gusenga. Bababwira ko gusengera mu nyubako za Leta bitemewe”

Jean Damascene Niyonkuru, ni Perezida wa Kominote y’Abanyeshuri b’Abapantekote (CEP). Yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko bababajwe cyane no kubuzwa gusenga nyamara hagashingirwa ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe areba abakozi atabuza abanyeshuri gusengera mu bigo bigamo.

Avuga ko abashinzwe umutekano mu kigo bagenzura cyane abantu bishyira hamwe bagamije gusenga bakababuza, akumva ibikorwa by’abanyeshuri byose bikorerwa muri Kaminuza igiteye ikibazo cyangwa kibangamye ari ugusenga cyane ko ngo ntawe babangamira.

Aba banyeshuri bavuga ko babujijwe gusenga hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo muri 2017 abuza abakozi ba Leta gukora ibikorwa by’amasengesho mu kazi, bakumva ntaho bihuriye kuko bo atari abakozi kandi nta mabwiriza rusange abuza abanyeshuri gusengera mu bigo bigamo.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko byagaragaye ko hari abakozi ba leta bakoresha ibyumba bimwe by’ibiro nk’aho gukorera amasengesho cyane cyane mu gihe cy’ikiruhuko, bigatuma hari hamwe abantu bagera saa munani na nyuma yaho bagisenga ku buryo bishobora kudindiza akazi. Ntaho ayo mabwiriza agaragaza ko bibangamye ku banyeshuri gusengera mu nyubako za Leta cyane ko n’ibindi bikorwa birimo imyidagaduro, imikino n’ibindi bikorerwa muri Kaminuza nta nkomyi.

Ikinyamakuru Ukwezi cyagerageje kuvugana ku murongo wa telefone n’Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Nyarugenge, Dr Ignace Gatare, ariko abwira umunyamakuru ko atamuzi bityo ntacyo yamutangariza. Nyuma yamusabye ko yakohereza ikibazo afite kuri email cyangwa akazajya kumushaka mu biro bye.


Dr Ignace Gatare uyobora iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda yabereye ibamba umunyamakuru

Ikinyamakuru Ukwezi cyanavuganye na Mike Karangwa ushinzwe itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, we avuga ko byashingiwe no ku ibaruwa ubuyobozi bwa Kaminuza bwandikiwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ihagarika ibikorwa byose by’amasengesho mu nyubako za Leta, ndetse ngo Kaminuza yakoranye inama n’abanyeshuri tariki 17 Ukuboza 2018, abanyeshuri bagaragaza ko babangamiwe kandi byarebaga abakozi atari abanyeshuri, ubuyobozi icyo gihe bgo bwabemereye kuganira na Minisiteri y’Abakozi ba Leta bakazabaha igisubizo.

Source: http://ukwezi.rw

Exit mobile version