Site icon Rugali – Amakuru

Muri izi miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018 Paul Kagame afitemo ikigereranyo cy’angahe?

Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yakorewe mu bigo bya Leta no mu nzego z’ibanze mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 yagaragaje ko hari umutungo wononwe n’uwarigishijwe.

Ni raporo igaragaza mu buryo burambuye uko amafaranga yakoreshejwe mu mishinga itandukanye, ayanyerejwe n’ayaburiwe irengero.

Raporo y’Umuvunyi ya 2017/2018 yagaragaje icyuho mu mikoreshereze ya 575 953 326 Frw yageze kuri konti mu Karere ka Karongi kuva mu 2011 kugeza 2014 ateganyirijwe kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo w’inzu 384.

Muri uyu mushinga hakoreshejwe 367 177 712 Frw, angana na 63, 75% y’ayageze kuri konti, yubatse inzu 107 na zo zitameze neza. Bivuze ko 208 775 614 Frw yaburiwe ibisobanuro.

Ubuyobozi bwa Karongi bwasabye abaturage kwiyubakira inzu kandi Leta yaratanze amafaranga

Ibindi bibazo byagaragaye ni uko nta nyigo y’umushinga yakozwe ndetse ubuyobozi bwasabye abaturage kwiyubakira kandi byari mu nshingano z’akarere.

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwishyuye 21 504 000 Frw Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi meza, Isuku n’Isukura (WASAC) binyuze kuri konti iri muri Banki Nkuru y’u Rwanda y’ifatabuguzi ry’amashanyarazi ku ngo 384 (buri rugo rwabariwe 56 000 Frw) kandi icyo gihe hari hamaze kubakwa inzu 11 gusa.

Igihombo mu Kigega gitera Inkunga imishinga yo kohereza Ibicuruzwa mu mahanga

Urwego rw’Umuvunyi rwasanze Ikigega Gitera Inkunga Imishinga yo kohereza Ibicuruzwa mu Mahanga (EGF) gikora nabi kandi kitamenyekanisha ibikorwa, bigatuma kiganwa n’abagenerwabikorwa bake.

Kuva mu 2015 kugeza Kamena 2017, imishinga ine niyo yari imaze guhabwa inguzanyo naho itandatu yatewe inkunga. Gutinda gutanga igisubizo kuri dosiye zisaba inguzanyo/inkunga, kuba hari bamwe bahabwa inguzanyo umushinga wizwe nabi bigatuma kwishyura bigorana.

Urugero ni ‘Company Hills of Rwanda’ yakoze umushinga wo kohereza ikawa hanze ihabwa inguzanyo ya 113 000 000 Frw ariko irahomba.

Ibi byiyongeraho icyo gutanga inguzanyo ku bigo by’ubucuruzi, umusaruro utarashakiwe isoko aho Ikigo cyitwa ‘Pasta Rwanda’ cyahawe inguzanyo ya 394 000 000 Frw yo gukora amakaroni yo kugurisha hanze birangira ibuze isoko yigumira ku ry’imbere mu gihugu.

Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) kuva mu 2013 kugera 2017, cyahawe ingengo y’imari ya 29 199 514 957 Frw. Cyateye inkunga imishinga 32 yatwaye 24 616 437 540 Frw.

FONERWA bivugwa ko itazwi bitewe n’uko nta buryo buhagije bwashyizweho bwo kuyimenyekanisha, kudakora isuzuma ry’ibanze ku mishinga isabirwa guterwa inkunga, ikurikiranabikorwa ridakorwa neza ku yatewe inkunga ni bimwe mu bibazo byayigaragayemo.

“Umushinga wo kuhira imyaka ushobora kutagera ku ntego”

Umushinga wo kuhira imyaka mu Turere twa Nyagatare na Kirehe (Immediate Action Irrigation) ucungwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu 2015-2016 wakoresheje ingengo y’imari ya 7 398 137 463 Frw, mu 2016-2017 ukoresha 6 913 387 113Frw.

Mu ishyirwa mu bikorwa ryawo hari imbogamizi zishobora gutuma utagera ku ntego zirimo ubuke bw’ibikoresho byo kuhira kandi bikenewe cyane, nta buryo bufasha abuhira gukusanya umusaruro urimo umuceri, ibigori n’imboga no kuwugeza ku isoko.

“Icyuho mu iteganyabikorwa ry’umushinga wo kugeza amazi ku baturage”

Muri gahunda ya “Rural Water Supply and Sanitation” hasuzumwe imishinga ibiri irimo uwo kugeza amazi ku baturage mu duce twa Giheke-Kamembe-Nkanka mu Turere twa Rusizi na Nyamaseke n’uwo kugeza amazi meza muri Runda muri Kamonyi.

Raporo y’Umuvunyi yagaragaje ko iteganyabikorwa ridakorwa neza mbere y’uko umushinga utangira bigatuma hari ibigaragara ko bikenewe nyuma bityo hakabahaho gukererwa.

Imicungire y’inyandiko z’icungamutungo ritanoze, ryatumye amafaranga angana na 3 487 025 754 Frw i Rusizi na Nyamasheke na 492 449 933 Frw muri Kamonyi, aburirwa inyandiko zisobanura isohoka ryayo.

Hanatahuwe ikibazo cyo gutinda kugeza ku baturage inyemezabuguzi z’amazi, kudakurikirana imikoreshereze y’ibikoresho bibibafashamo no kutabyitaho uko bikwiye.

Hatanzwe urugero rw’umuturage wo mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi wahawe inzu y’amazi idakingwa, abandi bakajya bayavoma batamwishyuye.

Muri Lycée de Kigali, ababyeyi bamaze imyaka ibiri bacibwa amafaranga yo kubaka uruzitiro

Isuzuma ry’ibanze ku micungire y’umutungo ryakorewemu Ishuri rya Lycée de Kigali ryagaragaje ko buri mubyeyi atanga 12 000 Frw ku gihembwe agenewe kubaka uruzitiro.

Ni umushinga watangiye mu gihembwe cya mbere 2017. Kugeza muri Nyakanga 2018, hari hamaze gutangwa 36 266 780 Frw kuri uru ruzitiro rucyubakwa.

Ayasohotse ni 34 788 000 Frw, muri yo angana na 22 338 000 Frw nta mpapuro zisobanura uburyo yakoreshejwe zihari.

Umukozi witwa Kayijamahe Charles ushinzwe gusana ibyangirirtse nk’intebe, ameza n’ibindi yakoze ‘Devis yo kubaka uruzitiro aruha agaciro ka 140 738 300 Frw mu gihe rwiyemezamirimo yari yatanze iya 98 372 000 Frw.

Ikigo cyafashe umwanzuro wo kwiyubakira uruzitiro, umukozi ahabwa inshingano zo gushaka ibikoresho, abubaka, kubahemba no gukurikirana imirimo nyamara ntaho atanga raporo. Ibibazo byagaragaye nk’icyuho cya ruswa biri gukorwaho iperereza ryimbitse.

“Ikigo gicapa inyandiko za Leta nta bakozi b’inzobere gifite”

Muri Rwanda Printery Company (RPC) ifite inshingano yo gucapa inyandiko zigenewe inzego za Leta, hagaragajwe ibibazo birimo ko nta mategeko ngengamikorere ifite, bibangamira imicungire inoze.

Ikindi ni icy’inama y’ubuyobozi idakurikirana bikwiye imiyoborere kuko kuva yajyaho muri Gashyantare 2016 kugeza muri Nzeri 2017 yatarenya inshuro eshatu.

RPC ntifite abakozi b’inzobere ku buryo bigira ingaruka ku bwiza bw’ibyo gikora ndetse nta n’umunyamategeko kigira utanga inama, ntigikoresha ubushobozi bwose cyifitemo kuko ibikoresho byinshi gicapa ni ibirebana n’impapuro zikoreshwa mu matora no mu bizamini by’abanyeshuri. Ikindi gihe nta bintu byinshi kiba gifite byo gucapa.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yasabye ko umutungo wa leta ucungwa neza, ahagaragaye amakosa hakitabazwa amategeko mu gukurikirana ababigizemo uruhare
IGIHE

Exit mobile version