Site icon Rugali – Amakuru

Muri Austin, Texas hateganije imyigaragambyo y’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bafite abavindimwe biciwe mu nkambi ya Kiziba mu Rwanda

Amakuru ageze kuri Rugali dukesha Radio Itahuka nuko mu murwa mu kuru wa Texas witwa Austin hazaba imyigaragambyo ku wa gatanu taliki ya 2 Werurwe izahuriramo abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bafite bene wabo baguye mu nkambi ya Kiziba bishwe n’ingabo na polisi bya Paul Kagame na FPR.

Umwe mu bari gutegura iyo myigaragambyo waganiye na Radio Itahuka yavuze ko iyo myigaragambyo izatangirira kuri Caritas Austin ku muryango wakira impunzi, Caritas ikaba ari ishami rya kiliziya gatolika gifasha impunzi ziza hano muri Amerika bakazaba berekeza bagana ku ngoro ya rubanda ya Texas. Tega amatwi umwe bari kuyitegura:

 

Exit mobile version