Mu ba Perezida batumiwe mu nama i Kigali, aba nibo bagundiriye ubutegetsi kurusha abandi
Henshi mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, aba Perezida bayobora imyaka myinshi badasimburwa ku butegetsi, kuburyo hari bamwe baburambyeho cyane, urubyiruko rw’ibyo bihugu rukaba ntawundi muyobozi rwigeze rubona kuko ruba rwaravutse rusanaga aba ari bo bayobora kugeza ubwo bakura bakaba abagabo n’abagore ntawe urabasimbura.
Mu rutonde dukora, turahera ku mwanya wa 10, tumanuke kugera ku mwanya wa mbere uriho umukuru w’igihugu urambye ku butegetsi kurusha abandi bose muri Afurika.
10. Denis Sassou Nguesso – Congo Brazzaville
Umwe mu baperezida bamaze igihe kirekire ku butegetsi, ni Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Kongo, igihugu bamwe bakunda kwita Congo Brazzaville. Uyu mugabo yabanje kuyobora iki gihugu imyaka 13, kuva mu mwaka w’1979 kugeza mu 1992.
Mu 1997, abifashijwemo na Angola, Sassou Nguesso yahiritse Pascal Lissouba wari waramusimbuye mu 1992, icyo gihe hakaba harabaye intambara yahitanye ubuzima bw’abaturage, maze Sassou Nguesso aba Perezida wa mbere witorewe n’abaturage, ashyiraho guverinoma y’ubumwe, nanubu akaba amaze imyaka 19 ikaba ishize atarasimburwa, tutirengagije ko na mbere yari yarabanje kuyobora imyaka 13 yose.
9. Yahya Jammeh – Gambia
Tariki 22 Nyakanga 1994, mu gihugu cya Gambia hakozwe ihirikwa ry’ubutegetsi hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, uwari Perezida witwaga Dawda Jawara ahita asimburwa na Yahya Jammey wari ufite imyaka 29 gusa y’amavuko icyo gihe. Yari umusore ukiri muto, ariko ufite amashagaga n’ishyaka mu bya Politiki.
Mu 1996, Jammey yashinze ishyaka rye rya Politiki maze muri Nzeri ahita atorerwa gukomeza kuyobora icyo gihugu, na nyuma yaho agenda atsinda amatora y’umukuru w’igihugu kugeza n’ubu akiyobora, hakaba hashize imyaka ikabakaba 22 ntawe urabasha kumunyeganyeza mu ntebe y’ubutegetsi.
8. Isaias Afwerki – Eritrea
Isaias Afewerki yabaye Perezida wa Eritrea mu mwaka w’1993 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge, dore ko nta gihe kinini gishize kivuye mu maboko y’abakoroni.
Uyu mugabo Isaias Afewerki wari mu bagize uruhare mu guhirimbanira ubwigenge, yashyizwe ku buyobozi ngo yimakaze amahame ya demokarasi maze ahubwo igihugu agitegekesha igitugu, kuburyo hari n’abadatinda kugeraranya imitegekere yacyo n’iya Koreya y’Amajyaruguru.
N’ubwo hagaragara gukandamizwa k’uburenganzira bwa muntu no gutegekesha abaturage igitugu, nta wundi muturage wo muri Eritrea urahirahira ashaka gushimbura Isaias Afewerki umaze imyaka 23 yose ku butegetsi.
7. Idrissa Deby – Chad
Idrissa Deby yagiye ku butegetsi mu gihugu cya Chad, nyuma yo gukora kudeta mu mwaka w’1990, icyo gihe akaba yarahiritse Hissène Habré yari yarafashije kugera ku butegetsi. Kuva ubwo abatari bacye bagiye bagerageza kumuhirika ku butegetsi ariko birananirana, cyane ko abifashijwemo n’abafaransa, yubatse igisirikare gikomeye cyane, kuburyo bivugwa ko ari cyo gisirikare gifite imbaraga kurusha ibindi ku mugabane wa Afurika.
Mu gihugu cya Chad, nta mitwe n’amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi bihari, kuko igisirikare afite bigoye kuba hagira ugihangara, bityo bikaba binagaragara ko Idrid Deby ashobora kuzaguma ku butegetsi indi myaka myinshi, n’ubwo umwana wavutse yagiye ku butegetsi ubu yujuje imyaka 26 y’amavuko.
6. Omar Al-Bashir – Sudan
Omar Al-Bashir yageze ku butegetsi mu gihugu cya Sudan, nyuma yo kuyobora itsinda ry’abasirikare bakuru bahiritse ubutegetsi mu 1989. Icyo gihe guverinoma yari yaratowe n’abaturage yari iyobowe na Minisitiri w’intebe witwaga Sadiq al-Mahdi, ihita imuhigamira yicara mu ntege y’ubuyobozi bwa Sudan kugeza n’ubu ntawe urabasha kumuhagurutsamo.
Muri Werurwe 2009, Perezida Omar Al-Bashir yabaye Perezida wa mbere ukiri ku butegetsi washinjwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), n’ubu akaba agishakishwa ngo akurikiranweho ibyaha bya Jenoside.
Kuva yagera ku butegetsi, amatora ya Perezida yose abaye niwe uyatsinda, ubu imyaka 27 ikaba ishize ari Perezida wa Sudan kandi n’ubundi akaba agikomeje, nawe akaba umwe mu barambye mu byicaro bya Perezidansi muri Afurika.
5. Yoweri Museveni – Uganda
Perezida Yoweri Museveni, yatangiye kuyobora igihugu cya Uganda tariki 29 Mutarama 1986, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote. Kuva yajya ku butegetsi, Museveni yazamuye ubukungu bwa Uganda, ashyiraho ingamba zo kwiteza imbere hadashingiwe ku nkunga z’amahanga
Gusa ibyitwa kuva ku butegetsi byo, abaturage ba Uganda bamaze igihe barabyibagiwe kuko mu myaka yose yagiye ibamo amatora ya Perezida wa Uganda, intsinzi yahoraga ari iya Museveni ndetse harimo n’iyo yabonye muri uyu mwaka wa 2016, bivuga ko nyuma y’imyaka 30 amaze ku butegetsi, agifite indi myaka imbere ayobora iki gihugu.
4. Paul Biya – Cameroon
Paul Biya yabaye Perezida wa Cameroon mu mwaka w’1982, ubwo Perezida wariho icyo gihe, Ahmadou Ahidjo yeguraga. Paul Biya wari warabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1975 kugeza mu 1979, niwe wahise ahabwa kwicara mu ntebe y’umukuru w’igihugu.
Kuva yajya ku butegetsi, Paul Biya yanze kubuvaho kugeza n’ubu, hakaba hashize imyaka ikabakaba 34 ari Perezida wa Cameroon kandi n’ubundi akaba akomeje kuyobora abaturage b’igihugu cye.
3. Robert Mugabe – Zimbabwe
Robert Gabriel Mugabe, niwe mukuru w’igihugu ukuze kurusha abandi bose ku isi kuko afite imyaka 92 y’amavuko, nyamara aracyafite inyota yo kuyobora. Uyu mukambwe, yageze ku butegetsi mu 1980, abanza kuyobora nk’umukuru wa Guverinoma aho yitwaga Minisitiri w’Intebe, ariko nta wundi mukuru w’igihugu wari uhari, kuko igihugu cyari kivuye mu nkubiri y’ubukoloni bw’abongereza bagitegekaga.
Mu 1987, Robert Mugabe yatorewe kuyobora Zimbabwe nka Perezida wa Repubulika, n’ubu akaba akiyobora kandi ahora agaragaza ko adafite gahunda yo guharira abandi. Ubaze imyaka yose amaze yicaye mu ntebe y’ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu, isaga 36.
2. Jose Eduardo Dos Santos – Angola
José Eduardo dos Santos, yabaye Perezida wa Angola mu 1979, nyuma y’urupfu rwa Perezida wa mbere w’iki gihugu, Agostinho Neto wapfuye tariki 10 Nzeri 1979. Ubutegetsi bwa Dos Santos, bivugwa ko ari bwo burangwamo ruswa kurusha ubundi muri Afurika.
Abaturage bagera kuri 70% muri Angola, batungwa n’amadolari atagera kuri 2 ku munsi nyamara uyu mukuru w’igihugu, ni umwe mu baherwe bari kuri iyi si. Umuryango we wose, ubarizwamo abaherwe b’abanyabubasha batanyeganyezwa, urugero rwa hafi ni uko umukobwa we ari we mugore w’umwirabura ukize kurusha abandi bose ku isi. Kuva José Eduardo dos Santos yajya ku butegetsi, imyaka ishize ari 37 ntawe urabasha kumusimbura kandi ntibinitezwe vuba.
1. Teodoro Obiang Nguema Mbasogo (Equatorial Guinea)
Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, ni Perezida w’igihugu cya Equatorial Guinea guhera mu mwaka w’1979. Yagiye ku butegetsi ahiritse se wabo Francisco Macías Nguema, muri kudeta yateje imvururu abaturage benshi bakahasiga ubuzima. Nyuma yo kugera ku butegetsi, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yahise agaraguza agati se wabo Francisco Macías Nguema, amushinja ibyaha bikomeye birimo na Jenoside.
Kugeza ubu, n’ubwo abaturage ba Equatorial Guinea barambiwe ubutegetsi bwa Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, niwe ukibayobora ndetse ninawe wasigaranye umwanya wa mbere mu kumara imyaka myinshi ku butegetsi, kuva Perezida Muammar Kaddafi wa Libya yapfa.
Source: Ukwezi.com