Ese Paul Kagame arasaba iki Madame Victoire Ingabire? Kugira ngo dusobanukirwe neza ikibazo Paul Kagame afite muri iki gihe, biradusaba kwitabaza urugero rugaragara mu mateka y’isi! Mu mwaka w’1632 kiliziya gatolika yashyizeho urukiko rwo gucira imanza abanyabwenge bose bazakora ubushakashatsi bushobora kuvumbura ihame rivuguruza ibyanditse muri Bibiliya! Umunyabwenge wese wahamwaga n’icyaha cyo gukora ubwo bushakashatsi yahanishwaga igihano cyo kwicwa, bakamutwikisha umuriro ari muzima kugeza ashizemo umwuka! Icyo gihano cyari giteye ubwoba cyane kugirango hatazagira umuntu utekereza gukora icyo cyaha!
Paul Kagame nawe ntabwo abangamiwe na Ingabire, ahubwo abangamiwe na kamere ye yo kutihanganira kumva hari undi munyarwanda amahanga yose ashima ko afite ibitekerezo byiza byakubaka igihugu utari Kagame! Muri Kamere ya Kagame yumva isi yose igomba kuvuga ko ariwe muntu mwiza, ko ariwe ukomeye kandi abantu bose bakesha ibyiza byose n’ubuzima bwabo! Ubwo Kagame yafungaga Victoire Ingabire (2010) yavugaga ko nta munyepolitiki umurimo bityo akaba agomba kugongana n’urukuta rw’amategeko! Muri uyu mwaka w’2018 afunguye Ingabire amwita icyamamare muri politiki (star politiki) kandi ko atamufunguye kubera impuhwe amufitiye, ahubwo akaba yarabikoreye kugirango arebe ko yakemura ibibazo bimukomereye (impuhwe zo gukemura ibibazo). Ibi bikaba bigaragaza ko gufunga Ingabire byamuviriyemo kuba icyamamare kuri we naho Kagame amenyekana ku isi yose nk’umuyobozi uhohotera abanyepolitiki (umunyagitugu)!
Kuwa gatandatu taliki ya 15/09/2018, inkuru itunguranye yakwiriye hose ko Paul Kagame yahaye imbazi Madame Victoire Ingabire na Kizito Mihigo,akaba yabasohoye muri gereza yabashyizemo. Ibinyamakuru byo mu Rwanda byahise bikwiza inkuru hose ko Ingabire na Kizito basabye imbabazi umubyeyi Kagame, none akaba yazibahaye! Mu itangazamakuru rinyuranye Madame Victoire Ingabire yavuze ko yasabye Kagame imbabazi zo kugirango amufungure gusa (grâce présidentielle). Victoire Ingabire akaba yarasobanuye ko nta muyobozi numwe cyangwa urukiko yigeze asaba imbazi z’uko yemera ibyaha atakoze (pardon); mu kinyarwanda amagambo “grâce na pardon” yombi akaba asobanura kimwe. Mu binyamakuru bikorera mu kwaha kwa leta ya Kagame hahise hasohoka inyandiko zikoma Madame Victoire Ingabire ngo kuko ari kuvuga ko nta mbabazi yasabye kandi yaranditse inyandiko isaba izo mbabazi.
Byabaye ngombwa ko intore za FPR zikwiza iyo baruwa bavuga ko yanditswe na Victoire Ingabire ku mbuga nkoranyambaga. Iyo baruwa ikaba yanditse mu kinyarwanda, ikaba yandikishije intoki ndetse ikaba irimo n’ibyubahiro byinshi; interuro y’ingenzi iri muri iyo baruwa isaba imbabazi igira iti: “Nyakubahwa Perezida, Nkuko bitegenywa mu itegeko n°30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu ngingo zaryo, iya 236, 237 na 238 mbandikiye mbasaba kugirirwa imbabazi ngafungurwa“. Uko bigaragara muri iyi baruwa yitirirwa ko yanditswe na Madame Victoire Ingabire, nta nteruro irimo ivuga ko asabye imbabazi z’ibyaha yakoze (pardon), imbabazi nk’izo akenshi zisabirwa mu rukiko nk’uko Kizito Mihigo yabigenje! Niba rero Kagame n’intore ze barumvise ko Ingabire yasabye imbabazi z’ibyaha yahimbiwe baribeshye nk’uko Papa n’abasenyeri bari bizeye ko Galilée ari buvuge ko ubushakashatsi yakoze ko isi izenguruka ari ibinyoma, bagatungurwa n’uko yageze imbere y’abacamanza akemeza ko isi izenguruka!
Ibaruwa yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yanditswe na Ingabire asaba imbabazi yafotowe na telefone bayicamo ibice 2!