Sosiyete yitwa CHINEROAD y’Abashinwa ngo imaze iminsi yirukana abakozi. Aba bakozi bavuga ko birukanwa bazira ko bafite amasezerano ya burundu, ahubwo bagasimbuzwa abakora nyakabyizi.

Bamwe mu baganiriye na Makuruki basobanuye iby’aka karengane bavuze ko ikibabaje kurushaho ari uko badahabwa ibyo amategeko ateganya ku wirukanywe amasezerano ye atarangiye.

Hari uwagize ati ” Njyewe nari umushoferi bukeye baranyirukana, nta tegeko rikurikijwe bampa udufaranga tw’intica ntikize. Icyo dushaka niba batwirukanye nihakurikizwe amategeko baduhe imperekeza.”

Undi yagize ati “Natangiye gukorera iyi kampani y’Abashinwa muri 1992. Mu 1998 mbona amasezerano ya burundu. Nyuma rero nza gukora impanuka mu kazi batangira kujya bankoresha ibintu by’ingufu bashaka kunyiyenzaho ngo banyirukane, none ejo bundi baranyirukanye. Niba batadushaka nibaduhe imperekeza.”

Umugabo wayoboraga imodoka muri abo Bashinwa yagize ati “Batubwiye ko impamvu batwirukanye ngo ari uko bashaka kugabanya abakozi, ariko se ko batwirukana bagahita bazana abandi. Bahise bazana abandi bakora badafite amasezerano bahembwa mu ntoki nicyo bashakaga.”

Kanyankore yari ukuriye abakozi muri iyos siyete.Ubwo abandi birukanwaga na we yarirukanywe.Aganira na Makuruki yagize ati :” twagiye kubona tubona batwirukanye baduha udufaranga duke ngo ni imperekeza. Niba bashaka kutwirukana, nibaduhe imperekeza ikurikije amategeko kuko nka njye nari mfite amasezerano ya Burundu.”

Iyi kampani ivugwaho gukubita abakozi gusa abirukanywe bavuga ko gukubitwa byo bitari ikibazo ngo kuko bamaze kubimenyera.

Bavuga ko iyo bakubwiye ibyo ukora mu mu rurimi rw’Igishinwa ntubyumve bahita bagukubita ferabeto cyangwa imigeri n’amakofi.

IZINDI NKURU  Rugema Kayumba: Urufunguzo rwo kurangiza intambara muri Congo rufitwe na KAGAME!!

Aba bakozi bitabaje impuzamasindika y’abakozi, COTRAF, aho kubarenganura ngo umukozi wayo ahabwa ruswa y’akazi.

Kanyankore ati:” Cotraf ujyayo bakakwirengagiza nk’aho batakuzi, akenshi ntibaba bashaka no kumva ikibazo cyawe kandi buri kwezi badutwariraga amafaranga . uretse Cotraf kandi na leta ntabwo ituvugira, ntabwo bareba akarengane k’abakozi, biterwa na ruswa Abashinwa baba batanze.”

Makuruki yabashije kumenya ko bamwe mu bayobozi ba COTRAF bahembwa n’iyi kampani y’Abashinwa. Mu ibanga rikomeye Makuruki yabashije kubona zimwe muri lisiti zo guhemberaho ziriho umunyabanga wa COTRAF ufata umushahara nk’umukozi w’iyi kampani nyamara atayikoramo.

Impamvu ahabwa umushahara ngo niyo ituma atavuganira aba bakozi barengana ngo kuko iyo bagiye kumugezaho ikibazo abirengagiza rimwe na rimwe akanabirukana.

Ntakiyimana Francois mu kiganiro yagiranye na Makuruki yahakanye ibyo guhembwa n’Abashinwa ngo keretse yiboneye iyo lisite. Ati “oya barabeshya ibyo ntabyo nzi keretse wenda mbonye iyo liste.”

Ntayimana umunyamabanga wa Cotraf ari ku rutonde

Si uyu Ntakiyimana uvugwaho guhembwa n’Abashinwa gusa kuko andi makuru agera kuri Makuruki avuga ko n’umwe mu bashinzwe umurimo mu karere ka Nyarugenge agenerwa umushahara ndetse na we ngo imodoka ye inywera lisansi muri iyi kampani.

Ntakiyimana yabwiye Makuruki ko aba bakozi bashinzwe kuvugira ngo batagitanga umusanzu wa buri kwezi ari nayo mpamvu batabavugira.

Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2012 aribwo batangiye gukorana n’aba bakozi batangira gutanga umusanzu ariko ngo bakibona ko babonye uburenganzira bwabo ngo ntibongeye gutanga umusanzu.

Twagerageje kuvugana n’abayobozi ba sosiyete y’Abashinwa CHINEROAD ariko ntibyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.


Aba bari abakozi ba Chineroad bose bavuga ko birukanywe bakaba baje gusaba kurenganurwa

Batonze umurongo bagiye gusaba kurenganurwa

IZINDI NKURU  Kagame: Abahanze amaso kuri Trump ngo hari icyo azakora ku ntambara iri mu karere mukureyo amaso

Makuriki.rw