Perezida wa Liberia yibasiwe nyuma yo kunenga abaturage be agashima Abanyarwanda.
Perezida wa Liberia Madamu Ellen Johnson Sirleaf yibasiwe nyuma yo kuvuga ko u Rwanda na Ethiopia byateye imbere kubera umuhate abaturage b’ibyo bihugu bakorana ngo biteze imbere, no kuba bakunda ibihugu byabo.
Ibi Sirleaf yabitangaje akubutse mu Rwanda mu cyumweru gishize, aho yari umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bari baje i Kigali mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Akigera mu gihugu cye Sirleaf w’imyaka 77 yavuze ko ibyo bihugu bibiri byatejwe imbere no “gukoresha imbaraga nyinshi n’imyitwarire myiza iranga abaturage babyo, ariko muri Liberia,ahh….’’
Yavuze ko igihugu cye gikwiye kugira ibyo cyigira kuri ibyo bihugu, cyane cyane abaturage bakiga gukora cyane no kugikunda.
Bamwe mu baturage ba Liberia bakimara kumva ibyo umuyobozi wabo yatangaje, bamwamaganiye kure bavuga ko kuba igihugu cyabo kidatera imbere biterwa n’abakiyoboye na Perezida Sirleaf ubwe.
Bavuga ko kubashinja kutitangira akazi ngo igihugu gitere imbere ari ukubasuzugura yirengagije ko aribo bamutoye bamufitiye icyizere ngo abafashe gutera imbere.
Umunyamategeko Tiawan Gongloe ni umwe mu bafashe iya mbere mu kwamagana ibyavuzwe na Sirleaf.
Nkuko tubikesha Ikinyamakuru The Capital Times , Gongloe yatangajwe n’uburyo abanya-Liberia babayeho nabi mu myaka yose Sirleaf amaze ayobora, avuga ko atari we wagakwiye kunenga abaturage be.
Gongloe yagize ati “Paul Kagame yagiye ku buyobozi afite intego yo guteza imbere igihugu, ibyo Perezida Ellen Johnson abwira abanya-Liberia, ni ukuvuga ko mu myaka 12 we atashoboye guteza imbere igihugu cye nka Kagame.”
Gongloe yakomeje avuga ko bisobanuye ko Sirleaf nta bushobozi bwo guteza imbere igihugu afite, nk’uko abaperezida ashima babikoze.
Yasabye Perezida Sirleaf gusaba imbabazi abaturage be kuko yabasebeje kandi ikibazo ataribo kiriho ahubwo ari abayobozi babi.
Yagize ati “Agomba gusaba abanya-Liberia imbabazi kuba yaravuze ko ari abanebwe, badakunda igihugu cyabo ndetse bakaba intashima…kugira ngo igihugu gitere imbere biva ku muyobozi ufite ibakwe, rero ntakwiye kujora iterambere rya ntaryo rya Liberia abihirikira ku baturage…umukumbi w’intama uyobowe n’Intare uba ukomeye cyane kurusha Intare ziyobowe n’Intama.”
Mu gihe hasigaye umwaka umwe icyo gihugu kikinjira mu matora y’Umukuru w’igihugu, Gongloe yasabye abanya-Liberia noneho kwitonda, bagahitamo umuyobozi uzabasha kubageza ku iterambere.
Avuga ko we ku giti cye yicuza icyatumye mu mwaka wa 2005 yamamaza Sirleaf, gusa akavuga ko iryo kosa atazarisubira umwaka utaha, yamamaza umuntu utazateza imbere igihugu.
Liberia yibasiwe n’intambara kuva mu 1989 kugeza mu 1997. Muri uyu mwaka Taylor wari umaze igihe arwanira ubutegetsi byemejwe ko aba Perezida.Iyo ntambara yahitanye abasaga ibihumbi 600.
Mu 1999 havutse indi ntambara yarangiye mu 2003, Charles Taylor aregura ahungira muri Nigeria kugeza afashwe mu 2006. Iyi ntambara yo yahitanye abasaga ibihumbi 250.
Inkuru bifitanye isano :Perezida Sirleaf yashingiye ku byo yabonye mu Rwanda asaba abaturage guhindura imikorere
Igihe.com