Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA/Rwanda Broadcasting Agency) bwatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 06 Nzeri 2020 hazatambuka ikiganiro kizakirwamo Perezida Paul Kagame.
RBA ivuga ko iki kiganiro kizatambuka ku bitangazamakuru byose byayo, ni ukuvuga Television Rwanda, Radio Rwanda ndetse na radio ziyishamikiyeho zirimo iz’abaturage.
Iki kigo cyararitse Abanyarwanda kuzakurikira kiriya kiganiro, kirasaba abifuza kubaza Umukuru w’Igihugu gutangira kohereza ibibazo hakiri kare, bakoresheje Hashtag ya #BazaPerezidaKagame cyangwa #AskPresidentKagame.
Perezida Kagame agiye kuganira n’Abanyarwanda nyuma y’ifatwa rya bamwe mu bahemukiye u Rwanda bakaruta mu manga ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga Miliyoni imwe ndetse na bamwe mu bavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Felesiyani Kabuga uvugwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Gicurasi uyu mwaka yafatiwe mu Bufaransa akaba yari amaze imyaka 26 ashakishwa bidasanzwe.
Paul Rusesabagina wakunze kuvuga yeruye ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse akaba yarashinze umutwe wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, mu ntangiro z’iki cyumweru yeretswe itangazamakuru ryo mu Rwanda ko yafashwe ubu na we akaba agiye kubazwa ibyaha akurikiranyweho.
Perezida Kagame kandi agiye kuganira n’Abanyarwanda nyuma y’uko umwe mu bavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda [ntitumuvuze kuko ibitekerezo bye bihabanye n’umurongo w’ikinyamakuru] atangarije ibihuha bibi ku mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Perezida Kagame yakunze kugaruka kuri aba bantu bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ababwira ko bakwiye kuzibukira kuko imbaraga zo guhangana na bo zihari zihagije kandi ko benshi bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera busanzwe buzwi bwo mu nkiko cyangwa ubundi bwihariye.
Umkuru w’Igihugu cy’u Rwanda yaherukaga kuganira n’Abanyarwanda kuri RBA tariki ya 31 Ukuboza 2019 ubwo yagarukaga ku ishusho yo kubaka u Rwanda mu myaka 25 ishize, agaragaza byinshi byagezeho.
Icyo gihe kandi Umukuru w’Igihugu yifurije Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza wa 2020 kuko uwari wabanje wa 2019 wari wagenze neza, icyo gihe yavuze ko abona 2020 ishobora kuzaba nziza kurushaho.
Gusa uyu mwaka wa 2020 wabaye uw’ibibazo byototeye ubukungu bw’isi n’u Rwanda rurimo kubera icyorezo cya COVID-19 cyadutse mu mpera w’uriya mwaka wa 2019 gihereye mu Bushinwa kikaza gukwira Isi.
UMUSEKE.RW