Site icon Rugali – Amakuru

MURANGANA MUGAKABYA: UBUTUMWA BUFUNGUYE BWOHEREREJWE JOSEPH NGARAMBE, JONATHAN MUSONERA NA DR. RUDASINGWA THEOGENE BAYOBORA ISHYAKA RNC NSHYA (NEW RNC)

Ntagiye iyi nyandiko mwese banyarwanda n’abandi baturange b’iy’isi ya Rurema mbifuriza impuwe, imbabazi, amahoro n’urukundo rw’Imana.

Iyi nyandiko yanjye nayise “murangana mugakabya” bikomotse ku kiganiro cyahise kuri radio ihuriro rishya (New RNC) bita amateka. Ayo mateka baganiragaho icyo gihe afite umutwe ugira uti: “MURI 1991 MRND YAHARISTWE IGONONWA”. Iki kiganiro cyari kiyobowe na Joseph Ngarambe na Jonatan Musonera kandi ni nabo bonyine bivugishaga.

Iki kiganiro amateka n’ikindi bise “utuntu n’utundi” nkunda kubyumva by’umwihariko kuko navuye iwacu i Rwanda ndi muto ntararangiza école primaire muri 1994, bivuze ko amateka y’igihugu cyacu nyakesha ibitabo byinshi biri kwi isoko bakunze kuvuga ko nabo bifashisha.
Nta mateka nigeze niga mu ishuri mu buryo bwa programme cyangwa ngo nyigishwe n’ababyeyi (endoctrine ). Iyo rero hari aho bayaganira mpinduka ifuku.

Ntabwo nigeze ndya ku ngoma ya cyami, iya Kayibanda cyangwa iya Habyarimana ngo mbe nagira amarangamutima aturuka ko haba hari uwaba yarangabiye cyangwa wanguye nabi uretse RPF inkotanyi.

Mbivugiye kubera ko la vérité et seule la vérité ariyo ngamije. Ikibazo kenshi abato tugira n’uko dukunze kumva abakuze bagira bati « ayo mateka mwiga, muvuga twayabayemo kuki mushaka kuyaturusha… » Ariko nkunze kuvuga ko abacamanza iyo bariguca urubanza runaka baba batariboneye amaso ku amaso umujura, umwicanyi cyangwa undi munyamakosa arimo gukora ibyo aregwa. Akurikiza amategeko gusa iyo ugongana n’ayo mategeko umucamanza agutamo.

Joseph Ngarambe rwose nasanze yanga Juvenal Habyarima na MRND na CDR agakabya. Ati Habyarima ntiyashakaga amashyaka menshi ngo yasetaga ibirenge.
Ni akumiro kumva umuntu ukuze kandi ufungutse mu mutwe yirengagiza amateka y’u Rwanda rwa kera na principe de prudence nk’ umu gestionnaire.

Dore ibyari ngombwa kwibazwaho byatumaga Habyarimana agenza gake, yigengesera adahubutse kuko yari umukuru w’igihugu ufite ubuzima bw’abantu benshi muntoki. Akaba ataragombaga kwirukira ibiguruka byose:

* Ni izihe ngaruka z’amashyaka menshi mu bihe by’ intambara ku baturage yari ashinzwe ? Cyangwa kungabo yari ayoboye ?
* Ni izihe avantages umwanzi azakuramo cyangwa se we (Habyarimana) yari gukuramo ?
* Ni gute hajyaho ingamba zihamye kandi zihuse zo guhangana n’umwanzi mu gihe bibaye ngobwa gufungura urubuga rwa politique ?
* Ni gute wakwirukira imishyikirano n’inyenzi-nkotanyi kandi amateka yacu atwereka ko kenshi abahutu bagiye batakaza ubutegetsi barasinyanye amahoro n’abatutsi ?

Nk’umuyobozi w’igihugu ya gombaga kugenza gake byanze bikunze bitaba nk’ibyo akaba ahubutse. Kandi amateka yamuhaye raison. None ntiyishwe avuye gusinyira amahoro n’abatutsi ? Ayo mashyaka ingaruka zayo ku baturage ntimuzibona ?

Abo bose birukiye ibiguruka byose barihe ? Ayo mashyaka arihe ? Abayobozi bayo barihe ? Abahubutse se bagata urwo bari bambaye bakirukira ishya itamba ngo bayobonye abavandimwe bitwa inkotanyi ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga se ntabwo ari bamwe mwirirwa mwumva nyine mwatoraguye ? Nyuma byabagendekeye bite ? Ntabwo bamwe bishwe abandi bagafungwa ubu abandi bakaba bari kurorongona mu buhungiro. None ko Habyarimana yishwe akavaho impundu zaravuze harya ? Tubibashimire rero abo bahubutse ibyo batugejejeho ? Abo ba democrates batahiye ikamba rya ba modérés ritabahesha na visa yo kureba u Rwanda.

Jonathan Musonera yaduhaye ubuhamya i Bruxelles ko yarazi ko FPR nifata ubutegetsi azahunga kuko yabonaga ububi bwa bagenzi be mu bwicanyi. Iyo FPR Inkotanyi ntiyayishumurije abanyarwanda yarangiza akihungira ?

Habyarimana ni we se utarufite amakuru kurizo nkotanyi kuburyo ya gombaga kwirukira inama z’abafransa nta makenga ? Naho Habyarimana ntako atagize yarwanye urugamba rwa kigabo naho abafransa inama zabo aho zatugejeje uretse Rurema niwe wenyine uzahatuvana.

Umwanzuro

Musigeho kwangana birenze ubwenge kuko aribyo bibyara ubwicanyi simusiga. Habyarimana ntiyahubutse yakoze ibyo yagombaga gukora muri 1990 à 1994 kuko yari yarubakiye politique ye ya défense mu masezerano yo gutabarana n’ibihugu bikomeye bimwima amatwi yumva mubihe yarabikeneye.

Ahasigaye hari aho kudahuhura kugirango situation mbi yari arimo niyo mfashanyo idahagije atayibura kandi ariho yari yarashyize ubuzima bwacu. Isomo twakuramo ni uko tugomba kwigira kuko akimuhana n’ubundi kaza inmura ihise.

Ndangije Mbaza RNC Nshya ibi bibazo :

Ko abafaransa baje muri juin à août 1994 gutabara no guhagarika ubwicanyi simusiga kuki baje gusa muri zone ya leta yaririho kandi no muri zone ya FPR naho ubwicanyi simusiga naho bwarimo bukorwa ?

Kuki FPR ariyo yagiye yungukira mu mfashanyo muvuga bahaga président Habyarimana?

Bavandimwe bayoboke kandi bayobozi ba RNC Nshya kuvuga amateka cyangwa utuntu n’utundi ni byiza ario byarushaho kuba byiza muyavuze uko ari mutabogamye cyangwa ngo muhitemo amateka mwifuza gusa ayo mutifuza ngo muyihorere. None FPR tunenga ko icurika amateka kandi igahitamo gutangirira amateka y’u Rwanda muri 1994 twaba tiyurushije iki dukoze nk’ibyo ikora ?

Uwizeye Jean
Intabaza.com

Exit mobile version