Ibitaro by’i Ndera byasanze Barafinda ARWAYE
Nyuma y’uko Barafinda Sekikubo Fred ajyanywe n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe kugira ngo asuzumwe niba nta burwayi bwo mu mutwe afite, amakuru Umuseke ufite avuga ko basanze arwaye.
CARAES Ndera yasanze Barafinda arwaye. Ubu ari kuvurwa.
Mu minsi yashize umuyobozi w’ibitaro bya Ndera Frère Nkubiri yavuze koko Barafinda ari mu bitaro byabo ariko ko nta makuru yadutangariza kuko bitemewe ko umuganga atangaza amakuru ku murwayi.
Kuri uyu wa Gatatu, taliki 04, Werurwe, 2020 umuvugizi w’Ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yabwiye Umuseke ko ibisubizo bahawe n’abaganga byemeza ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye.
Ati: “ Amakuru ibitaro bya Ndera byaduhaye ku byerekeye ubuzima bwo mutwe bwa Barafinda avuga ko basanze arwaye, ariko sinakubwira ngo arwaye iyi ndwara kuko biba bikiri ibanga…”
Abajijwe niba RIB yaba yakuyeho ibyo yakurikiranagaho Barafinda, Marie Michelle Umuhoza yavuze atagikurikiranwe.
Kugeza ubu ngo Barafinda ari kuvurwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biri mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW