Site icon Rugali – Amakuru

Murababeshyera -> Batandatu barimo ‘Vice Mayor’ wa Kicukiro bafungiye kunyereza umutungo

Batandatu barimo ‘Vice Mayor’ wa Kicukiro bafungiye kunyereza umutungo.

Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Werurwe, abantu batandatu, barimo umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ufite munshingano ze iterambere ry’ubukungu Mukunde Angelique, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro, bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (DJAF).

Mukunde Angelique hamwe n’abandi bantu batanu bari mu maboko y’ubugenzacyaha
Ni umutungo bakekwaho gukoresha nabi, ubwo bagendaga bawugurizanya mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo ntubashe gukoreshwa icyo wagenewe.

Mbabazi Modeste Umuvugizi wa RIB arirwo rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, avuga ko aba bantu uko ari batandatu bagomba gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Aba bantu batawe muri yombi nyuma y’uko kuri uyu wa mbere tariki 05 Werurwe 2019, hatawe muri yombi Ndayisenga Jean Marie Vianney, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akurikiranyweho ibyaha yakoze mu 2014, ubwo yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara.

Uyu mugabo ubu ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kimihurura, bivugwa ko yarangije urubanza maze amafaranga yo muri cyamunara ayikoreshereza mu nyungu ze bwite, ntiyashyikirizwa haba nyir’igikorwa cyagurishijwe cyangwa se uwatsinze urubanza.

Kigalitoday.com

Exit mobile version