Abaturage bari hagati ya 200 na 215 kuva mu museso wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2016, bakoraniye ku kicaro cy’Akarere ka Musanze aho bari gutakambira ubuyobozi ngo bubafashe kubishyuriza umushoramari bakoreye mu myaka ine ishize aho kugeza ubu batarishyurwa.
Aba baturage bagaragaza ko bababaye, bari kubwira umuhisi n’umugenzi ko barambiwe “Kwamburwa n’abaherwe” bityo ko badashobora kuva ku biro by’Akarere ka Musanze ikibazo cyabo kitabonewe igisubizo.
Bavuga ko mbere y’umwaka wa 2013 bahawe akazi n’umushoramari ufite uruganda rwa GLC (Great Lakes Cement) rukora sima ruherereye mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, bose hamwe bishyuza amafaranga agera muri Miliyoni 15 .
Bamwe muri abo baturage babashije kuganira n’izubarirashe.rw basabye ko batagaragarizwa ibibaranga ku mpamvu ngo z’umutekano wabo.
Umwe wari ushinzwe gucunga umutekano w’uruganda, akaba yishyuza ibihumbi 150, agira ati “Imyaka ine irarangiye twishyuza umunsi ku wundi ariko ntitwishyurwe, byatangiye bagenda baduhemba makeya ku kwezi ugereranyije n’ayari mu masezerano nuko bigeze aho guhembwa birahagarara burundu.”
Undi muturage wari ushinzwe ibya tekiniki akaba yishyuza asaga ibihumbi 500, we agira ati “Ikibazo cyacu abayobozi bose barakizi; akarere, umurenge, intara… abo bayobozi nta kindi batumariye muri iyo myaka ine ishize uretse guhora batubwira ngo ‘mwihangane turi kubakurikiranira ikibazo cyanyu’, ndetse n’aba bayobozi bashya baherutse gutorwa na bo twarakibashyikirije ariko mu gihe cyose bamaze bayobora nta cyo baragikoraho.”
Bamwe mu baturage basaba kwishyura imbere y’ibiro by’Akarere ka Musanze, abo bagore n’abagabo bari kuvuga ko batarahava nibatishyurwa
Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 43, akaba ngo abarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, ariho yonsa umwana we, yabwiye umunyamakuru ati “Byaduteye inzara ikomeye cyane; ubusanzwe twari tubeshejweho no guca incuro nuko aho uwo mukire aduhereye akazi turabihagarika dutangira dufata amadeni nk’abantu bari barahawe akazi gahemba ku kwezi (…) ubu ibintu ni ibibazo; abana bari kuburara bakabwirirwa, nta we uratanga mituweli, abana barenda kurwara bwaki, amadeni arenda kutwica…”
Uwakoresheje abaturage aremera ibyo bamuvugaho..
Nemeyabahizi Jean Baptiste uzwi mu Karere ka Musanze nka ‘Nemeye’ akaba ari we wakoresheje bariya baturage yemera ibyo bamuvugaho ariko akagaragaza ko ikibazo cyabo kigomba gukemurwa n’uwegukanye imigabane ye mu ruganda rwa GLC cyane ko ngo atakirubarizwamo.
Ubusanzwe Uruganda GLC rwari urw’uyu Nemeye aho yari arufatanyije na Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda (BRD), uwo mugabo agaragaza ko yari afite imigabane ingana na 73% mu gihe iyo banki yo yari ifite imigabane isigaye.
Mu magambo ye, Nemeye agaragaza ko yaje guhura n’ikibazo biba ngombwa ko ashyira ku isoko imigane ye yose yari afite muri ruriya ruganda aho ngo yayigurishije miliyoni 200, cyakora ngo sosiyete ya ‘Grand Lacs Holding ’ yaguze iyo migabane yasinyiye ko ibibazo byose byari ku mutwe wa Nemeye izabikemura.
Ati “…inzu yanjye mbamo natanzeho ingwate yagombaga kugurishwa kuko uruganda ntirwakoraga ndavuga nti ‘ninkomeza gutegereza n’inzu yanjye izagurishwa’ nti ‘reka nshake umuntu ungurira imigabane mvemo’ mbona rero umuntu ungurira imigabane turagenda dukorana inama na BRD mbasaba ko mvamo baranyemerera.”
Akomeza agira ati “Ugura imigabane na we ati ‘ndagura imigabane maze kumenya amadeni mufite’ nuko arayerekwa harimo n’ayabo bakozi na expropriation y’ahantu hari imirima yakozweho hari kubakwa uruganda twemeranya ko byose bigomba kwishyurwa, arabisinyira.”
Nemeye avuga ko adakwiriye kubazwa iby’uruganda atakibarizwamo; akaba ari ho ahera asaba ko yarenganurwa abaguze imigabane ye bakaza bagashyira mu bikorwa ibyo bemeye mu masezerano bagiranye.
Ati “Aba bakozi niba baje aha ngaha bakagombaga kumenya ugomba kubahemba; Ese ni Nemeye? Ese ni umunyamigabane wundi wansimbuye? Ese ni uruganda ubwarwo, icyo ni cyo kibazo abakozi batazi (…) Ubwo rero icyo nasabaga nagiraga ngo hagaragare ukuri; ukuri ni ukuhe? Ukuri ni uko hatumizwa umuyobozi w’uruganda akavugana n’aba bakozi, ni nawe wabakoresheje.”
Akarere ka Musanze karavuga iki?
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abayobozi batandukanye mu Karere ka Musanze bagiye bagaragara bavugisha bariya baturage babasaba kwihangana ko ngo ikibazo cyabo kiri gukurikiranwa gusa ibyo abo bayobozi bavugaga byamaganirwaga kure n’abaturage.
Ndabereye Augustin, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, avuga ko Akarere ka Musanze kakivugisha kuri telefone ubuyobozi bwa ‘Grand Lacs Holdings’ bugomba kubishyura bityo ko ngo amakuru arambuye yari gutangwa nyuma y’ibyo biganiro ku i saa Cyenda zuzuye.
Saa kumi n’iminota cumi n’itanu ubwo twarangizaga kwandika iyi nkuru Akarere ka Musanze nta cyo kari kakavuze mu gihe abaturage bari bakicaye ku mabaraza y’inyubako z’ako karere, intero n’inyikirizo ari ‘Turaharara, ntituhava tutishyuwe!’.
Iyi nkuru turakomeza kuyibakurikiranira…
Source: Izuba Rirashe