Site icon Rugali – Amakuru

Munyandinda warinze Kagame aremeza ko Joy Agaba, mushiki wa Gen Rwigema, yishwe arozwe

Joy Agaba Mushiki wa Gen Rwigema

Joy Agaba, mushiki wa Gen Fred Gisa Rwigema, basanze yapfiriye mu nzu yari atuyemo i Kigali uyu munsi ku cyumweru taliki ya 24 Ugushyingo 2019. Igikomeje gutangaza abantu nuko nta kinyamakuru na kimwe mu Rwanda kigeze kivuga iyi nkuru ibabaje.

Abantu bakomeje kuvuga byinshi ku rupfu rwa Joy Agaba ndetse abenshi barikurugereranya n’urupfu rw’umunyamideli Alexia Mupende wishwe aciwe ijosi babeshya ko ari umukozi wo mu rugo wamwishe ariko kugeza ubu polisi ya Kagame ntacyo irabwira abanyarwanda ku rupfu rwa Alexia Mupende ndetse n’abandi bishwe nka ba Rwigara Assinapol n’abandi benshi batazwi.

Nubwo léta ya Kagame ntacyo iravuga twe ntabwo biratubuza kugira icyo tuvuga dore ko James Munyandinda kuri Radio Ubumwe yemeje ko Joy Agaba yishwe akurikije amakuru yabonye avuye mu Rwanda ayabwiwe n’abantu babonye bwa mbere umurambo wa Joy Agaba. Nanjye ndemera ibyo James Munyandinda yavuze kuko hari benshi bamaze gupfa urwo Joy Agaba yapfuye.

Ikigaragara nuko kuba ntacyo ibinyamakuru biravuga ku rupfu rwa Joy Agaba nuko bakiri gutekinika ibyo bazavuga ku rupfu rwe. Ejo rero ntibizabatangaze numubona ibinyamakuru byose bya Kigali biri kwandika ku rupfu rwa Joy Agaba babeshya abanyarwanda icyaba cyamuhitanye. Gusa abazasoma ibyo ibinyamakuru bya Kagame bizaba birimo kwandika muzibaze muti kuki byabafashe iminsi Irenga hafii ibiri kuvuga cyangwa kwandika ku nkuru y’urupfu rwa Joy Agaba.

Icyo abantu these twagobye kumvikanaho nuko Joy Agaba atari umuntu usanzwe kuba ari mushiki wa Gen Fred Gisa Rwigema birahagije ngo nibura haboneke ikinyamakuru kimwe cyandika kivuga ko yitabye imana niyo kitatubwira icyo yazize kuko kuvuga ko hagikorwa iperereza nabyo bihagije.

Exit mobile version