Nshuti bavandimwe duhuje amateka, simvuga mwe mwampamagaye ngo nuko mwasomye igitabo nanditswemo cg mwumvise ijwi ryanjye kuri Youtube bikabemeza ko ndumucikacumu nkamwe.
Ndabwira mwese abo Kizito yaririmbiraga. Mwaba mwe ba Diane mwabuze umubyeyi ngo azize impanuka. Mwaba mwe ba Corneille mwabuze ababyeyi bazize kwihorera, ndetse namwe bavandimwe numubyeyi wa Kizito umwana we asizwe kwiyahura. Nkuko iyi ndirimbo ibabwira ko urupfu ari nkurundi, nanjye ndongeye kubabwira nti, muhumure.
Abo tudahuje amateka rero, mwe mwumva ngo mufite uburenganzira bwo kunsanga mu gikari mungira inama, abandi munyibutsa ko ngo mfite abana nkaho mwabantwara cyangwa mukamvuza kubarera, ndagirango mbibutse ko, kwiyahura nyako Aribi mpisemo.
Kuko muba mwemeza ko tuzazira kuvuga
ukuri! Kandi sinzabireka, bivuga ngo nzaba nizize. Murekeraho rero kuko nziko nibimbaho, muzaseka abazanyibuka.
Wa mfura we, ugiye tukigukeneye, nubwo njye n’abandi banyakuri tutakusa ikivi cyawe, humura urumuri Wacanye ntiruzazima.
Njya nibuka Obama yatowe tuvuga ngo “Rosa parks sat so that Martin Luther King can walk, He walked so that Obama can run”
Ntibizabatangaze havuzwe ko Kizito yihutishijwe no kugirango abatinye kuvuga tuvuge, nyuma ibizakurikiraho abana banyu n’abacu nibo bazabisohoza.
Yewe muntu utinya kwifuriza undi iruhuko ridashira ngo nuko yanzwe nuguhatse, ibyo utinya ndabyumva ariko ntumvangire njye watinyutse. Reba kuruhande cyangwa unsibe mubo wigeze kumenya.
Bye for now #RIPKIZITO
Mimi Kagabo