Site icon Rugali – Amakuru

Mumporeze: Abagore mu Nteko mu Rwanda Nta Musaruro Ufatika Batanga

Nubwo u Rwanda ruza ku isonga ku isi nk’igihugu gifite abagore benshi mu nteko inshingamategeko aho bari ku kigero cya 61.3 ku ijana, hari abashakashatsi basanga nta musaruro ufatika bitanga.

Ibyo bikubiye mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’abashakashatsi b’abanyarwanda barimo Nadine Mumporeze afatananije na Dominique Nduhura bamaze iminsi muri kaminuza ya Hallym mu gihugu cya Koreya y’epfo.

Mumporeze: Abagore mu Nteko mu Rwanda Nta Musaruro Ufatika Batanga ni nk’indabyo z’amawuwa

https://youtu.be/V-_mYf-5Iq8

Mu bushakashatsi bwabo bagaragaza ko gushyirwa kw’abagore mu nzego za politiki nta musaruro ufatika bitanga bitewe ahanini n’uko hakiri ubusumbane mu zindi nzego.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, Mumporeze avuga ko ubushakashatsi bwabo bwerekanye ko n’ubwo mu nzego zimwe nko mu nteko usanga harimo umubare munini w’abagore, bamwe babigereranya n’uburo bwinshi butagira umusururu cyangwa nk’imitako.

Abo bashakashatsi bakomeza bavuga ko usanga ahanini abagore bashishikajwe no kuzuza inshingano bahabwa n’ishyaka riri ku butegetsi kurusha uko barengera inyungu za bagenzi babo.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, madamu Mumporeze atanga urugero rw’umunyapolitike Diane Rwigara washatse kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu nyamara hakabura abategarugori bari mu nzego z’ubutegetsi bamuvuganira ubwo yafungwaga.

Ku bijyanye no kumenya icyo Leta y’u Rwanda ikora kugirango abagore bari muri politiki babone umwanya ko kwita ku miryango yabo, Mumporeze avuga ko Leta ishyira imbere kwerekana isura nziza mu kwerekana ko yateje imbere igitsina gore mu buryo bugaragarira mu mibare iri hejuru cyane.

Akomeza avuga ko ibyo bigakorwa mu rwego rwo gukurura abanyamahanga baza gushora imari mu Rwanda.

Kubera iyo mpamvu, Mumporeze ahamye ko Leta y’u Rwanda ikigaragaza intege nke mu gufasha abategarugori kugirango babashe kwita ku miryango yabo no gukora imirimo ya politiki nta na kimwe kibangamiye ikindi.

Exit mobile version