Abaturage b’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro batangaza ko umubyeyi ubyariye mu rugo acibwa ibihumbi 10RWf, ibintu bafata nk’akarengane bakorerwa. Abatuye umurenge wa Mukura muri Rutsiro barinubira amafaranga ibihumbi 10RWf acibwa uwabyariye mu rugo.
Abaturage baganiriye na Kigali Today, bayitangariza icyo kibazo, ntibemera ko amazina yabo atangazwa.
Umwe muri bo agira ati “Baduca ibihumbi icumi (10000RWf) iyo utabyariye kwa muganga ariko tubona ari akarengane kuko bishobora no gutungura umubyeyi wari utwite mu gihe yari atarajya kwa muganga.”
Mugenzi we nawe ati “Turabizi ko kubyarira kwa muganga ari byiza kuko abaganga babasha kwita ku mubyeyi, ariko na none guca ibihumbi 10 utashoboye kujya kubyarirayo. mbona ari akarengane gakomeye, hari n’igihe bayaguca kandi wabyariye mu nzira uri kujyayo.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura w’agateganyo, Icyizihiza Alida avuga ko bashyizeho ayo mafaranga kugira ngo bagerageze kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara.
Agira ati “Muri uyu Murenge hagaragaraga imfu nyinshi kubera abaturage babyarira mu urugo, ariya mafaranga rero ni amande kugira ngo babyumve cyane, yumve ko natajya kubyarira kwa muganga ahanwa.”
Akomeza avuga ko nta mubyeyi upfa gutungurwa n’inda kuko abajyanama b’ubuzima baba bakurikiranira hafi ababyeyi batwite bari mu Midugudu.
Ikindi ngo ni uko iyo bibayeho bagasanga koko umuntu yatunguwe ntabwo acibwa ayo mafaranga.
Uyu muyobozi ariko ntavuga umubare w’ababyeyi baba baritabye Imana bazira kubyarira mu rugo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance avuga ko ibyo bintu ntacyo abiziho akaba agiye gukurikirana.
Agira ati “Nta makuru mbifiteho, wenda umuntu yakurikirana, gusa urumva ko ari uburyo bwo gukangurira abantu kubyarira kwa muganga.
Ariko nawe urumva ko icyo giciro ari kinini kandi sintekereza ko baba baragishyizeho babanje kumvikana n’abaturage.”
– See more at: http://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/mukura-umubyeyi-ubyariye-mu-rugo-acibwa-ibihumbi-10rwf#sthash.7qdIAKh0.dpuf