Site icon Rugali – Amakuru

Mukaruliza yoherejwe muri Zambia gukorera impunzi zaho ibyo yakoreye abazunguzayi

Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi. Mukaruliza Monique wari usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali ubu yamaze gukurwa kuri iyi mirimo n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 3 Gashyantare 2017.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, Mukaruliza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Zambiya.

Mukaruliza yari yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali tariki ya 29 Gashyantare 2016 mu gihe cya manda y’imyaka itanu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukaruliza ni we mugore wa gatatu wayoboye Umujyi wa Kigali nyuma ya (Rtd) Lt Col Rose Kabuye na Aissa Kirabo Kakira.

Aya ni amwe mu mateka ya Mukaruliza Monique wagizwe Ambasaderi.

Monique Mukaruliza yayoboye iyahoze yitwa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC), kuva mu mwaka wa 2008 ubwo iyi minisiteri yashyirwagaho, kugeza mu 2013 ubwo yakurwaga kuri uwo mwanya we n’uwari Umunyamabanga Uhoraho muri iyo minisiteri Bill Kayonga kubera icyo Perezida Kagame yise “uburangare bukomeye”.

Nyuma yo guhagarikwa ku mirimo y’iyo minisiteri ariko, Mukaruliza yongeye kugirirwa icyizere, agirwa umuhuzabikorwa b’imishinga y’Umuhora wa Ruguru ku rwego rw’igihugu (National Coordinator of the Northern Corridor Integration Projects).

Mbere y’uko yinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, Mukaruliza yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva muri 2006 kugeza tariki 5 Nyakanga 2007 ndetse mbere yaho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

Afite ubunararibonye mu bucungamari n’ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere muri iki kigo n’ubundi.

Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi cya Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.

Izuba Rirashe

Exit mobile version