Site icon Rugali – Amakuru

Mukantabana Seraphine yakuwe ku buyobozi bwa Komisiyo ya ‘Demobilisation’

Mukantabana yakuwe ku buyobozi bwa Komisiyo ya ‘Demobilisation’

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Mukantabana Seraphine wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission), ahagaritswe ku mirimo ye guhera ku itariki ya 29 Ukuboza 2019.

Iryo tangazo riravuga ko “Hashingiwe ku Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 112 (Igika cya 5)”:

Kuva 29/12/2019, Mukantabana Seraphine avanywe ku mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Chairperson of The Rwanda Demobilisation and Reintegration Commision).

Mukantabana yayoboraga iyi Komisiyo kuva muri 2017, umwanya yagiyeho avuye kuba Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR).

Exit mobile version