Site icon Rugali – Amakuru

Mukantabana Seraphine ntazatangare niyibona muri mabuso! Yise Gen Mudacumura BAOBAB ariko nawe yiboneye ko ari INSINA ngufi!

Madame Mukantabana serapfine yaba yarazize iki kugirango yirukanwe ikitaraganya. Itangazo ryirukana Madame Mukantabana Seraphine ryashizweho umukono na Ministre w’intebe Dr Ngirente Edouard kuwa 29/12/2019 mw’ibaruwa ifite n° 1262/Pm/2019 riragira riti: ” kuri Madame Mukantabana Serapfine,Impamvu kuvanwa ku mirimo

Hashingiwe kw’itegeko nshinga rya repubulika y’urwanda ryo mu mwaka wa2003 ryavuguruwe mu mwaka wa 2015 , byumwihariko mu ngingo yaryo yi 112 igika cya gatanu ndakumenyesha ko guhera none tariki ya 29/12/2019 uvanywe ku mwanya w’ubuyobozi bwa perezida wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare.

Itangazo rikaba ryarashyizweho umukono na Ministre w’intebe Bwana Ngirente Edouard

Mu kiganiro Mukantabana Serapfine yari aherutse kugirana na Radio y’Abafaransa RFI kuwa 27/12/2019 yasobanuye ko bamwe mu basirikare n’imiryango yabo bafatiwe mu mirwano muri congo bo mu mutwe wa CNRD kuri ubu baherereye mu nkambi ya Nyarushishi.

Ndetse ko batangiye kwitabwaho bakaba bamajije kugarura ubuyanja yagize ati: kubera ko nk’umuntu ubifite mu nshingano nafashe akanya ko kubasura no kubaganiriza, ndetse nasanze hari nabo twari tuziranye.

Impamvu yo gusezererwa yaba ari iyihe?

Amakuru dukeshya bamwe mu bazi neza Angelina Mukandutiye n’abavandimwe ba hafi bavuga ko kwirukanwa kwa Mukantabana Seraphine bifite aho bihuriye n’ikibazo cyabahoze ari abarwanyi ba CNRD ndetse na zimwe mu mpunzi zatahukanye nabo by’umwihariko uwo mukecuru witwa Angelina Mukandutiye uyu Mukandutiye akaba yari yarakatiwe burundu n’inkiko za Gacaca.

kubera uruhare muri genocide yakorewe abatutsi aho yakoranaga n’uwahoze ari Perefe was Kigali Lt Colonel Renzaho Tharcise ndetse na General Major Laurent Munyakazi mu bwicanyi bwabereye muri Saint Paul, Sainte famille na sela m ucyahoze ari Segiteri Nyarugenge.

Zimwe mu mpamvu zikekwa kurushya izindi mu iyirukanwa rya Seraphine Mukantabana , nuko ubwo yasuraga impunzi i Nyarushishi yaba yaramenye wa mukecuru Angelina Mukandutiye akanaganira nawe kandi byagaragaraga ko baziranye ariko akinumira ntavuge uwariwe kandi yarazi neza ko ashakishwa .

Amakuru dukura kuri umwe mu basomyi bacu bahoze batuye mu Kiyovu ngo nubwo Mukantabana Seraphine nubwo yavukiye I Cyangugu iwabo bimukiye mu kiyovu kuva mu mwaka wa 1966 kandi nawe akaba azi neza ibyabereye mu Kiyovu nk’umuntu wari mukuru icyo gihe bityo nk’uwari ubifite mu nshingano akaba yaragombaga guhita atanga amakuru ubutabera bugakora akazi kabwo. Icyo umuntu yakwibaza mu gihe Mukantabana Seraphine yahuraga na Mukandutiye Ese bavuganye iki? Yaba yaramubwiye ko ibye bimurangiriye ho se? Kashakishwa se tubitege amaso

Seraphine Mukantabana ni muntu ki ?

Mukantabana serapfine yavutse taliki ya 23 Mata 1961 ,mu Karere ka Rusizi.

Mu 1994 yahungiye muri Zayire nizindi mpunzi nyinshi, mu nkambi ya Kibumba.

Mubyo adashobora kwibagirwa n’urugendo yakoze n’amaguru hamwe n’izindi mpunzi bava muri Zaire berekeza kongo Brazaville mu 1997 .

nyuma yaho bahagereye muri Congo Brzaville,guverinoma y’icyo gihugu yemereye izo mpunzi kwishira hamwe maze azibera Umuyobozi guhera mu mwaka wa 1998 kugeza 2011.

Kamena 2011 nibwo yatahutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 yari amaze ari Umuyobozi w’impunzi muri icyo gihugu .

Nyuma yamezi 3 gusa atahutse yahawe akazi muri Ministeri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi ,nyuma yaho na none yaje Komiseri muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mubuzima busanzwe abahoze ingabo zivuye k’urugerero.Mu mwaka wa 2013 agirwa Ministre ushinzwe ibiza no gucyura impunzi muri MIDIMAR.

Mwizerwa Ally

Source: https://rwandatribune.com/blog/2020/01/02/ubucukumbuzimadame-mukantabana-serapfine-yazize-iki/

Exit mobile version