Mukansanga wigeze kungiriza umuyobozi w’akarere ka Nyabihu yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’igice. Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atandatu Mukansanga Clarisse wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Tariki 12 Mata 2018, nibwo Mukansanga Clarisse yavuzweho kwanga kwakira urumuri rw’icyizere ubwo ku rwego rw’aka karere hibukwaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yaje gusabirwa guhezwa mu bikorwa byo Kwibuka, tariki 11 Gicurasi 2018 yegura ku mwanya we ndetse atabwa muri yombi nyuma y’amasaha make yeguye.
Aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yasabiwe gufungwa agakurikirana afunzwe ariko aza kujuririra iki cyemezo, gusa tariki 5 Kamena 2018 nibwo urukiko rwanze ubujurire bwe ruvuga ko nta shingiro bufite, bwemeza ko agomba gukurikinwa afunze.
Tariki 19 Werurwe 2019, visi Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyabihu, Niyoyita Jean Claude yari yitabiriye kumva umwanzuro w’urukiko nyuma yo kuburanisha uru rubanza mu mizi, yabwiye NONAHA ati “Twakurikiranye uru rubanza kuva rwatangira kugeza ubu, twishimiye icyemezo cy’urukiko ko uwakoze icyaha ahanwa, bizabera isomo n’abandi bayobozi ndetse n’abandi batandukanye bagerageza cyangwa batekereza kuba bapfobya Jenoside”
Source: Nonaha.com