Umunyarwandakazi Salima Mukansanga agiye kuba umusifuzi wa mbere w’umugore ku mugabane w’Afurika uzasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu mu mupira w’amaguru izatangira ku cyumweru muri Kameruni.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Tim Ishimwe yavuganye na Emery Kamanzi, umuyobozi w’Ishami ry’Imisifurire mu Rwanda amubwira icyo bivuze kugira umusifuzi w’umugore kuri uru rwego.