Site icon Rugali – Amakuru

Mujawayezu niyegure muri Guverinoma ikorera mu buhungiro. Abagambaniye intwari yacu Victoire Ingabire bagobye kugira imyanya muri leta ya Kagame gusa!

Nyuma yitohoza twakoze kuri Speciose Mujawayezu mu ruhare yagize mu kugambanira intwari yacu Victoire Umuhoza Ingabire, Rugali yafashe icyemezo cyo gusaba ko Speciose Mujawayezu yegura muri Guverinoma ya Padiri Nahimana aho ashinzwe umwanya nka Minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage. Nategura mu minsi itarenze 15, tuzasaba ko abamushyizeho bamwirukana ndetse tuzitabaza n’abasomyi bacu kudufasha muri iki gikorwa.

Umuntu wese wagize uruhare rwo kugambanira intwari yacu Victoire Ingabire nta mwanya numwe afite mu ntambara yo kurwanya igitugu cya Paul Kagame n’agatsiko ke muri FPR kamufunze kamuziza gusa ko yashatse kwicara ku ntebe Paul Kagame yicayeho.


Mujawayezu Speciose akaba ari Minisitiri ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage muri Guverinoma ikorera mu buhungiro ikaba iyobowe na Padiri Nahimana Thomas.

Iyo wumvise ikiganiro cya Speciose Mujawayezu aho yabeshyuzaga ibyo Kalisa Mubaraka yari yamuvuzeho kuri Radio Itahuka muri 2014/2015 niba tutibeshye nuko asa nkuwahakanye ko atigeze akoreshwa mu kohereza amafaranga Vital wo muri FDLR mw’izina rya Ingabire mu gihe Alain Mukuralinda we abyemeza ndetse yabikoresheje mu gucisha umutwe intwari yacu Ingabire. Tega amatwi Mujaweyezu uko yisobonuye kuri Radio Ijwi rya Rubanda:

Hagati ibyo Alain Mukuralinda yanditse n’izindi raporo zakozwe zishimangira ko we yibwiriye polisi y’ubuholandi ko yoherezaga amafaranga ngo abitumwe na Ingabire. Reba iyo raporo iri mu gifaransa nawe ubwawe ushobora kwisomera kuri site ya Jacques Morel:

Ariko umuvandimwe akaba n’umusangirarugendo Marie Claire Uwayezu yasobanuye neza birambuye ubugambanyi bwa Speciose Mujawayezu nkuko namwe mwabyisomera ku rukuta rwe rwa Facebook:

Ngo Alain Mukurarinda yaba yaratekinitse urubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire we n’uwitwa Mujawayezu Speciose ubu ubarizwa mu Buholandi aho yageze avuye muri Zambia na Afrique du Sud. Uyu mudamu Mujawayezua Speciose ngo avuye muri Zambia akajya muri Afrique du Sud yahuye n’umugabo witwa Kalisa Mubaraka amuhuza na Ambassade y’u Rwanda muri Afrique du Sud ari nabwo iyi ambassade yatangiye kwishyurira uyu Mujawayezu Speciose inzu.

Uyu mudamu Mujawayezu yaje gukora itekinika abifashijwemo na Ambassade y’u Rwanda ajya mu Buholandi noneho abona uburyo nyabwo bwo gukorera DMI itekinika nyaryo yihishe muri opposition. Biravugwa ko yabaye muri PDP Imanzi na FDU, ubu akaba abarizwa mu cyo Thomas Nahimana yise guverinoma yo mu buhungiro aho afite umwanya wa ministre.

Mu gihe Ingabire yagombaga kujya mu Rwanda uyu mudamu bivugwa ko yagombaga kujyana na Ingabire ariko DMI yasanze igikeneye kumukoresha aho ari ibyo kujyana na Ingabire abivamo ahubwo ashingwa gukomeza dossier yo gutekeinika Ingabire yari yaratangiye. Uyu mudamu bivugwa ko ariwe watekinitse abagabo bavuye muri FDLR bafatiwe i Burundi akabagura ngo bazashinje Ingabire ko yakoranaga na FDLR, ababyibuka neza baribuka ko Mushyayidi yafatiwe i Burundi sinzi rero niba nabyo Mujawayezu Speciose yarabigizemo uruhare.

Ngarutse kuri dossier ya Ingabire Victoire Umuhoza, biravugwa ko Alain Mukuralinda ariwe wanditse histoire ya dossier ya Ingabire akayiha uyu mudamu Mujawayezu Speciose none bagatekinika ngo police y’Ubuholandi ijye gusaka kwa Mujawayezu nk’umuntu wakoranaga na Ingabire noneho bahakure information zizakoreshwa murubanza rwa Ingabire.

Niko byagenze rero police y’Ubuholandi yagiye kwa Mujawayezu noneho nk’uko yari abiziramnyeho na Alain Mukuralinda si ugutanga amakuru yiva kumuzi mbese avuga ibyo guverinoma y’u Rwanda yari yaramutegetse kuvuga byoherezwa mu Rwanda na police y’Ubuholandi ni nayo mpamvu bifatwa nk’ubuhamya bukomeye anariyo mpamvu Mujawayezu afatwa nk’umutangabuhamya numero yambere ya Alain Mukuralinda mukugerekaho Ingabire Umuhoza Victoire urusyo rushyushye rumwe Paul Kagame aherutse kuvuga mu nama hamwe n’abayobozi b’uturere.

Uyu Alain Mukuralinda kubera umutima umukomanga w’ibyo yakoreye Ingabire aherutse kwandika igitabo gikubiyemo itekinika yakoze mu rubanza rwa Ingabire. Iki gitabo uretse no gutera urujijo ahubwo kiramucira urubanza kurushaho we n’umutangabuhamya we Mujawayezu Speciose. Bwana Kalisa Mubaraka wahuje Speciose Mujawayezu na Ambassade y’u Rwanda muri Afrique du Sud (rero si ambassade ni DMI) aravuga uwo Mujawayezu Speciose ariwe kuko aramuzi neza ni nawe wamuhuje na DMI.

Ese uyu Kalisa we icyo gihe yahuzaga uyu mudamu na Ambassade yari iki? Ubu se ni iki? Reka tumwumve aho yagiranye ikiganiro na Jean Paul wo kuri radio Itahuka agasobanura amavu n’amavuko y’ubu DMI bwa Speciose Mujawayezu.

Ese Guverinoma ya Thomas Nahimana ikorera mu buhungiro irimo abantu ba DMI nka Mujawayezu Speciose irabwira iki abanyarwanda? Ese isanzwe imuzi cyangwa nayo yatunguwe naya makuru? Ese yabikozeho iki? Umunyarwanda ari tuzabamenyera ku mbuto bera. Harahagazwe!

Exit mobile version