Umugore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko avuga ko amaze amezi atatu afungiye mu bitaro bya Muhima nyuma y’amezi atatu aje kuhavuriza umwana akaza no kwitaba Imana, ariko akabura ubushobozi bwo kwishyura ngo yemererwe gutaha.
Uyu mugore kuri ubu aherereye mu bitaro bya Muhima kubera kubura amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi magana ane kugira ngo asezererwe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko ahangayitse bikomeye kuko umwana we amaze amezi atatu apfuye ndetse we akaba agifungiye mu bitaro.
Ati “Maze amezi agera kuri atatu mfungiwe mu bitaro. Naje mu kwezi kwa mbere (Mutarama)ndwaje umwana, ariko abaganga bakajya bambwira ko atarwaye. Njye nanze kuhava kuko nabonaga afite umutwe ndetse anaruka cyane ariko nyuma y’iminsi mike yaje kuremba yitaba Imana, tujya kumushyingura ariko tugarutse bahita badufata baratugumana kuko nta mafaranga yo kwishyura twari dufite.”
Akomoka mu Karere ka Gatsibo umwana we w’amezi icyenda bari batuye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Ati “ Ntuye ku Kimisagara, nta mugabo ngira kuko uwanteye inda yahise anta aragenda. Nari nsanzwe nkora akazi k’ubuzunguzayi, ncuruza imboga ku gataro.”
Ubuzima mu bitaro burasharira
Uyu mugore yatangaje ko muri iyi minsi kubona icyo kurya bibagora, ati “ Ubu nta buzima dufite kuko kubona ibyo kurya ni ihurizo kereka iyo hagize umugiraneza uza akadufasha.”
Yakomeje atangaza ko mu cyumba barimo ari kumwe n’abandi bantu batanu nabo babuze amafaranga yo kwishyura, bituma bacungishwa ijisho kugira ngo hatagira ucika ibitaro.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima , Dr Ndizeye Ntwali yavuze ko kuba abarwayi babura ubwishyu bakabuzwa gutaha nta gishya kirimo.
Ati “Nta gishya kirimo n’uyu munsi hari abari buzemo n’ejo hazaza abandi. Nta gishya gihari. Buri munsi uko basohoye abarwayi hari abananirwa kwishyura. Abarwayi bakwiye kumenya ko bagomba kwishyura serivisi bahabwa.”
Uyu mugore uvuga ko yishyuzwa ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda yatangaje ko ari kumwe na bagenzi be barimo ufite ideni rya 112 500; uwishyuzwa ibihumbi 50; uw’ibihumbi 112 n’uwishyuzwa ibihumbi 322.
Si ubwa mbere humvikana inkuru z’abarwayi babuzwa n’ibitaro gutaha bikabamarana iminsi runaka bazira ko babuze amafaranga yo kwishyura serivizi zitandukanye z’ubuvuzi bahawe, ariko Minisiteri y’Ubuzima ntiyahwemye kuvuga ko nta mabwiriza yigeze iha ibitaro yo kugwatira abarwayi.
Muri Kanama 2016, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Nyemazi Jean Pierre, yavuze ko nta mabwiriza iyi minisiteri yigeze itanga asaba ibigo nderabuzima n’ibitaro gufatira abarwayi.
Yagize ati “Nta mabwiriza ashobora kuva kuri minisiteri asaba ibitaro gufatira abarwayi ntabwo byo bishoboka. Niyo mpamvu duhora dushyira imbaraga mu kugira ngo abaturage bagire ubwishingizi ku buryo ikibazo kijyanye no kwishyura kivaho kuko abantu bagomba kwishyura serivisi bahawe kugira ngo ibitaro bibashe kugura imiti,kwishyura abakozi n’ibindi bikenerwa.”
Ahanini abarwayi badafite mituweli ni bo bakunze guhura n’ingorane zo kubura ubwishyu mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu, bakaba ngo bakwiye kumva ko igihe cyose bahawe serivisi baba bagomba no kuzishyura uko byamera kose.
Igihe.com