Site icon Rugali – Amakuru

Muhima: Abafite utubari ahazwi nka ‘La Fraîcheur’ bahawe iminsi itatu yo kutwimura

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge bwatangaje ko abaturage bafite utubari twegereye ruhurura inyura mu Midugudu y’Ituze, Imanzi na Sangwa yo mu Kagari ka Kabeza bagomba kuba bamaze kwimura ibikorwa byabo ku wa Mbere tariki 18 Gashyantare.

Ni icyemezo cyafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu nama Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandoli Grace, aherekejwe n’inzego z’umutekano bagiranye n’abaturage bo muri aka kagari.

Iyi nama yabaye nyuma y’uko tariki ya 14 Gashyantare 2019, hari umugabo witabye Imana bivugwa ko urupfu rwe rwatewe n’inkoni yari aherutse gukubitwa n’ushinzwe gucunga umutekano mu kabari kari muri aka gace.

Uyu mugabo wishwe bamushinjaga kubiba amafaranga ibihumbi bitatu na telefone.

Nyuma yo gukorana inama n’abaturage, Mukandoli yabwiye IGIHE ko aka gace gakunze kurangwamo urugomo rukomoka ku businzi kandi hari hashize igihe basabye abacuruza inzoga kubihagarika bakimukira ahandi.

Yagize ati “Utubari duturiye iyi ruhurura, kenshi bakunze kunywa bagasinda, twari dufite impungenge ko abanywera muri utu tubari batazagwamo nabo tukababura, twabasabye ko ibikorwa by’ubucuruzi bw’utubari babyimurira ahandi hemewe. Ibyo kandi twabasabye ko bikorwa bitarenze ku wa Mbere.”

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere aba baturage basabwa kwimuka hano ariko bakinangira.

Ati “Bamwe barabyubahiriza abandi ntibabyubahirize ndetse n’akabari kabereyemo urwo rugomo nyirako amaze guhanwa inshuro eshatu, ni akabari tumaze gufunga inshuro nyinshi akaza agasaba imbabazi tukamubabarira.”

Kugeza ubu utubari tugomba gufunga imiryango ari 14, ndetse ku wa Mbere hazaba igenzura ridasanzwe ryo kureba niba hari utarubahirije aya mabwiriza.

Abafite utubari muri aka gace bagaragarije ubuyobozi ko iminsi bahawe ari mike basaba ko yakongerwa gusa ubuyobobozi buvuga ko ari ibintu bari barasabwe kuva cyera.

Umwe mu bafite utubari muri aka gace yagize ati “Muradutunguye kubera ko iki kibazo cyavutse ntabwo twari twacyiteguye ariko nashakaga kubaza abayobozi niba batadufasha bakaduha indi minsi kugira ngo tubasha kubona aho twimurira ibikorwa byacu.”

Aka gace k’ahazwi nka ‘La Fraîcheur’ gakunze kurangwamo ibikorwa by’ubusinzi ndetse ni hamwe mu hazwi hakorerwa ibikorwa by’uburaya bikunze kuba intandaro y’urugomo n’umutekano muke.

Utubari duherereye muri aka gace twasabwe kwimuka bitarenze kuri uyu wa Mbere

Exit mobile version