Site icon Rugali – Amakuru

Uyu we nta mpahirwe yagize nka Dr. Richard Sezibera

Muhanga: Umwanditsi Mukuru w’Urukiko yapfuye ari kujya mu kiruhuko cya saa sita.

Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga , Tangimpundu Alphonsine, yitabye Imana ari kujya mu kiruhuko cya saa sita ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2019.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, zibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Umuvugizi akaba n’Umugenzuzi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko Tangimpundu yapfuye urupfu rutunguranye.

Ati “Yapfuye urupfu rutunguranye, kumenya icyamwishe ni ugutegereza icyo ibizamini bizakorerwa umurambo bizatanga”.

Mutabazi yavuze ko Tangimpundu atari arwaye igihe kinini. Yapfuye ubwo yagendaga n’amaguru.

https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umwanditsi-mukuru-w-urukiko-yapfuye-ari-kujya-mu-kiruhuko-cya-saa-sita#.XW7NDpAYVLs.facebook

Exit mobile version