Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, akurikiranyweho gufata ku ngufu Umukobwa w’Imyaka 19 y’amavuko, hari abavuga ko yari afitanye ibibazo na Mayor, abandi bakemeza ko yaguye mu mutego.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (R.I.B) ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 09/Kanama 2019 nibwo rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga.
Arashinjwa gufata ku ngufu Umukobwa w’Imyaka 19 y’amavuko usanzwe akora mu Kabari i Muhanga.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yabwiye Umuseke ko Gitifu yamujyanye mu rugo iwe agiye gufata ibikoresho byo mu Kabari akoramo byari iwe, nyuma ngo amusaba ko baryamana undi arabyemera.
Ati: “Nageze iwe ansaba ko turarana ndabyemera burinda bucya.”
Avuga ko mu gitondo batandukanye agahita ajya gutanga ikirego kuri R.I.B. Yabwiye Umuseke ko Gitifu atigeze amufata ku ngufu ko baryamanye ku bushake bwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice avuga ko yamenye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya Murenge afunze ashinjwa gufata ku ngufu, akaba ari kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamabuye.
Hari ababwiye Umuseke ko uriya Gitifu ashobora kuba yaguye mu mutego (ibyo bita gupangirwa), kuko ngo kuva yatangira imirimo ye nyiyigeze avuga rumwe na Mayor.
Mayor Uwamariya avuga ko ibyo bivugwa byaba ari urwitwazo, ko adashobora gukora ikosa nk’iryo ngo aterure umukobwa wo mu Kabari ngo amwinjizemo ko ajya kuryamana na Gitifu.
Ati: “Iyo umuntu agaragurika ntabura icyo yitwaza, reka dutegereze ibizava mu iperereza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga ushinjwa gufata ku ngufu umukobwa yatangiye akazi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu mu mwaka ushize wa 2018.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
https://www.umuseke.rw/muhanga-gitifu-wumurenge-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-gufata-ku-ngufu.html