Site icon Rugali – Amakuru

Muhaguruke dukomeze turwanye ingoma ya gashakabuhake umunyagitugu Paul Kagame

Imiyoborere y’umwicanyi Kagame itandukanye cyane n’amahame ya demokarasi imufasha kwirenza nta nkomyi abo adashaka, cyangwa undi wese ufite ibitekerezo bitandukanye n’ibye, kuko ntarundi rwego ruba rusigaye rushobora kumurenganura.
None dukomeze tureberere ako karengane? Inyungu z’igihugu zasimbujwe iz’abantu kugiti cyabo.

Kagame akoresha inkota yo kwica no kwigizayo abamunenga kugirango agume ku butegetsi. Zimwe mu ntwaro Kagame akoresha kugira ngo anige abamunenga n’ukwica no gutera ubwoba abanyarwanda n’ abanyamahanga bagerageje kumunenga cyangwa batavuga rumwe nawe. Imiryango iharanira uburengazira bwa muntu, itangazamakuru na sosiyete sivili muzi neza uburyo yabateye ubwoba, bamwe baricwa abandi bakaba bakomeje gutotezwa kubera kunenga igitugu cya Perezida Kagame.

Imyiryango mpunzamahanga irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu yatotejwe n’inzego z’umutekano za Perezida Kagame kuburyo benshi bagiye bahura n’ibibazo bitadukanye bazira kunenga ubutegetsi bwe.

Umutungo w’igihugu ashiriye mu mufuka w’umwicanyi Kagame, awukoresha muri ayo mabi ye yose harimo gufasha inzego z’umutekano kugirango mu kwica no gushimuta abatavuga rumwe na Kagame.

Njye ndabona tumaze gucogora. Bagenzi banjye ntimunanirwe n’ubwo urugendo rushobora kuba rukiri rurerure ariko tuzagerayo. Ntiducike intege mureke dukomeze twamagane kumugaragaro umwicanyi Kagame n’agaco ke. Abantu amaze kwisasira ntibagira ingano kandi n’ubu agikomeza. Urutonde rwabo amaze kohereza kwota umuriro wo muri gereza ni rurerure. Muze twibuke Intwari Victoire Ingabire, Diane Shima Rwigara na Adeline Rwigara n’abandi bose bazize amaherere. Akarengana kagomba gucika ariko niduturama ntabwo kazacika. Umubare wabo yohereje kwikorera amakarito uracyakomeza kwiyongera.

Urugamba ruracyakomeje, urugamba ruracyari rurerure ariko ntiducogore kuko nta joro ridacya kandi nta gahora gahanze. Kagame arica, arafunga abantu uko abyumva. Ariko nawe afite umunsi we. Ntituwuzi ariko urahari, ahubwo namugira inama yo gufata utwangushye akicara yiteguye kuko ntawe uzi umunsi n’igihe.

Ange Uwera

Exit mobile version